Abayobozi ba FDU Inkingi bongeye kwitaba urukiko

Kuri uyu wa mbere na bwo umucamanza mu rukiko rukuru ntiyabashije gutangira kuburanisha mu mizi urubanza rw’abarwanashyaka ba FDU Inkingi kubera inzitizi ababuranyi bombi bazamuye. Ubutabera bw’u Rwanda bubakurikiranyeho ibyaha byo gushaka kurema umutwe w’ingabo utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho. Abaregwa bahakana ibyaha bakavuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki.

Uhereye ku ruhande rw’abaregwa, abanyamategeko babunganira, Me Gatera Gashabana na mugenzi we Me Antoinette Mukamusoni babwiye umucamanza ko ubushinjacyaha bwaregeye urukiko mu buryo butubahirije amategeko. Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko bwakurikije inzira zisabwa mu kuregera urukiko.

Uruhande ruregwa ruravuga ko umushinjacyaha wa Repubulika yatanze uburenganzira bwo kumviriza Telefone z’abaregwa mu gihe umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu yari yaramaze kurutanga, bityo ngo binyuranyije n’amategeko. Me Gatera Gashabana akavuga ko ikirego cy’ubushinjacyaha kidakwiye kwakirwa.

Ubushinjacyaha buravuga ko bukurikiranye abarwanashyaka 11 ku byaha byo gufasha no gukorana n’imitwe y’iterabwoba ikorera hanze y’igihugu irimo RNC, na FDLR mu ihuriro ryiswe P5. Bugasanga ibi byaha byaburanishirizwa mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri I Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.

Me Gatera Gashaba na Me Antoinette Mukamusoni baravuga ko ibyaha abo bunganira baregwa bikekwa ko byakorewe mu mujyi wa Kigali no mu karere ka Muhanga .Ni ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Hatagize igihinduka ku itariki ya 14/09/2018 umucamanza yazanzura niba inzitizi z’abaregwa zifite ishingiro cyangwa nta shingiro zifite. Yazanzura kandi niba inzitizi z’ubushinjacyaha na zo zifite ishingiro cyangwa nta shingiro zifite.