Abayobozi b’ibihugu bya EAC bahuriye Nairobi ngo bige ku kibazo cya DR Congo

Umukuru w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta yatumyeko inama y’abakuru b’ibihugu bigize ishyirahamwe rya Afrika y’Uburasirazuba (EAC) kuri uyu wa mbere kugira ngo bavugane ku kibazo cy’amahoro n’umutekano  muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), nk’uko biri mu itangazo rya leta.

Uhuru Kenyatta, ari nawe uyoboye ishyirahamwe EAC ku wa gatatu yasabye ko hakoherezwa umutwe w’ingabo za EAC guhagarika imidugararo irangwa mu burasirazuba bw’iki gihugu giherutse kwinjira muri iri shyirahamwe.