Karasira avuga ko yahawe miliyoni ngo asebye abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Mu iburanisha ry’urubanza rwa Karasira Aimable, ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 ubwo yagarukaga imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rukorera I Nyamirambo, abunganizi mu mategeko ba Karasira bakemanze kandi batera utwatsi raporo ya kiganga yakozwe n’impuguke Dr Murekatete Chantal.

Muri uru rubanza rwe, impirimbanyi , umwalimu muri Kaminuza akaba n’umuhanzi Aimable Karasira akurikiranyweho icyaha cyo gukurura amacakubiri no guha ishingiro Jenoside.  Ibi byaha we arabihakana.

Abunganira Karasira Uzaramba Aimable bombi aribo Me Dr Kayitana Evode na Me Gatera Gashabana bateye utwatsi ibyagaragajwe muri raporo ya kiganga (Expertise Medical) yakorewe uwo baburanira Karasira, bashingiye ku kuba ubu bugenzuzi n’ubucukumbuzi byarakozw en’undi muntu utarigeze amukurikirana mu burwayi bwe bwose, kandi nyamara ibi bikaba byakozwe mu gihe abamukurikiranye bahari. Ikindi cyavugwaga ni uko ubwo yakorwaga ngo umuganga yari ahagarikiwe n’abapolisi bafite imbunda kandi ko nta banga ryabayeho hagati y’umurwayi n’umusuzuma.

Raporo ya kiganga yakozwe na Dr Murekatete Chantal igaragaza ko Karasira aimble ari muzima, nta kibazo na gito afite cy’uburwayi bwo mu mutwe. Uyu Dr Murekatete utarigeze ahura na rimwe na Karasira amuvura, yakoze iyi raporo ya kiganga nyuma yo kugenzura ibyo Karasira yivurijeho mu myaka ishize, nk’uko byemejwe n’Urukiko, rwanashimangiye ko abifitiye ububasha n’ubuhugukirwe.

Me Gashabana na Me Kayitana babwiye Urukiko ko raporo ya expertise médical bashaka ari iyagombaga gukorwa na Dr Gafaranga na Dr Musoni kuko ari bo baganga bamuvuraga, kandi ibi bikaba byari byarasabwe n’aba bunganizi, ubwo babwiraga Urukiko ko umuburanyi wabo atatangira kuburanishwa iyi expertise médical itaraboneka, kandi bakaba bari barasabye ko ikorwa n’aba bamukurikiranye kuva na mbere hose.

 

Karasira imbere y’Urukiko, none kuwa 23/07/2021

Kuwa Gatatu tariki ya 07 Nyakanga 2021 nibwo Karasira Aimable yagejejwe imbere y’Urukiko bwa mbere, aho yagombaga kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko bikaba bitarashobotse kuko abunganizi be bahise basaba ko urubanza rwe rwimuka kubw’uko yari agifite intege nke, kandi akaba yari atarabona ibyavuye mu isuzuma-genzura (evaluation) ku burwayi bwe mu myaka itatu yari amaze akurikiranwa ku ndwara zo mu mutwe.

Ku munsi wa none Urukiko rwagaragaje ko rutagomba gukomeza gutakaza igihe, umucamanza ategeka ko iburanisha rikomeza.

Karasira Aimable Uzaramba yatawe muri yombi kuwa 31 Gicurasi 2021, arwarira Covid19 muri kasho bituma atinda kuburanishwa, uyu munsi kuwa 23 Nyakanga 2021 nibwo iburanisha rye rishobotse ku nshuro ya mbere.

Ubushinjacyaha bwareze Karasira icyaha cyo guhakana jenoside, kuyiha ishingiro no kubiba amacakubiri. Ibi bikiyongeraho icyo kugira umutungo w’amafaranga atagaragariza inkomoko.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bwavuze ko byakozwe mu kwezi kwa gatanu binyuze mu biganiro yanyujije ku rubuga rwe rwa YouTube “Ukuri mbona” ndetse no mu byo yahaye abandi banyamakuru.

Ngo yemeje ko jenoside itateguwe, ko yatewe n’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Kuri we ngo ubutegetsi bwa Habyarimana bwakoze jenoside byo kwirwanaho kuko Inkotanyi zamuteraga ibisasu bya bombe.

Na ho ku mutungo utagaragarizwa inkomoko, ubushinjacyaha buvuga ko hatahuwe amafaranga menshi mu rugo rwa Karasira kandi ntagaragaze inkomoko yayo.

Muri rusange aya mafaranga abarirwa muri miliyoni zisaga 40 uyabaze mu Manyarwanda.

Ahawe ijambo, Karasira yahakanye ibyaha byose aregwa. Yabwiye urukiko ko ibyo yavuze atari mu bihe bye byiza byo gutekereza kuko afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko yari amaze igihe atabona imiti imworohereza.

Yabajijwe niba nta kibazo abona mu magambo ye muri iki gihe. Yavuze ko hari ibyo yari kuvuga ukundi cyangwa akagabanya amagambo iyo aza kuba yari mu bihe bye byiza.

Gusa yabwiye umucamanza ko ibyo yavuze birimo n’ukuri n’ubwo ngo atari byiza kukuvuga buri gihe.

Avuga ku mafaranga, Karasira yavuze ko hari ayo yahawe n’inshuti ze zamugiriye impuhwe kubera ibibazo yahuye na byo.

Ngo hari n’andi menshi yishyuwe na YouTube kubera inkuru zanyuraga ku rubuga rwe.

Karasira yavuze ko hari n’asaga miliyoni yahawe n’umwe mu bakozi b’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bamusaba kuvuga nabi abo ubutegetsi bubona nk’abanzi babwo.

Muri iri buranisha, Karasira yasaga n’utizeye kuzahabwa ubutabera, avuga ko mu Rwanda amabwiriza aremera kurusha amategeko.

Abafite ububasha ngo babishatse n’ejo yafungurwa kimwe n’uko yamara imyaka nk’iyo Mandela yamaze muri gereza mu gihe abo atavuze baba ari ko babishaka.

Abamwunganira Evode Kayitana na Gatera Gashabana na bo bavuze ko Karasira arwaye kandi ko bidakwiye gufunga cyangwa kuburanisha umurwayi.

Raporo ya muganga yasabwe n’ubushinjacyaha yerekanye ko Karasira afite ibibazo byo mu mutwe kandi ko amaze igihe abyivuza.

Gusa iyi raporo ngo ikanzura ko ibibazo afite bitamwambuye ubushobozi bwo gutekereza.

Ku mutungo utagaragarizwa inkomoko, abunganira Karasira babwiye urukiko ko afite uburenganzira bwo kwakira impano kabone n’ubwo zaba zivuye ku bo leta itishimiye.

Basaba ko Karasira akurikiranwa n’abaganga ndetse byaba ngombwa agashyirwa mu bitaro.

Karasira kandi ngo akwiye kurekurwa urubanza rutabaye kuko ibyo aregwa byakozwe n’umuntu udafite ubushobozi bwo gutekereza neza.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urukiko uzatangazwa ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Yanditswe na Frank Steven Ruta yifashishije n’inkuru ya BBC