Amakuru agera kuri the Rwandan aremeza ko nyuma y’umugambi waburiyemo wo kwivugana Lt Gen Kayumba Nyamwasa ndetse n’urupfu rwa Colonel Patrick Karegeya, Leta ya Afrika y’Epfo yafashe icyemezo cyo kwirukana abakozi bakuru bakoraga mu biro bihagarariye u Rwanda i Pretoria muri Afrika y’Epfo.
Amakuru atugeraho aravugako hirukanywe abagera kuri 3 ari bo Vincent Karega, Didier Rutembesa na Nikobisanzwe Claude bakaba bahawe amasaha 72 kuba bavuye ku butaka bwa Afrika y’Epfo. Aba bagabo cyane cyane babiri ba myuma bari bazwi cyane mu kazi ko kuneka impunzi n’abandi banyarwanda baba muri Afrika y’Epfo cyane cyane abo mu ihuriro nyarwanda RNC.
Ayo makuru akomeza avuga ko hari n’abandi banyarwanda badakora mu biro bihagarariye u Rwanda birukanywe kubera ibyo bikorwa byo kuneka ariko ntabwo turamenya amazina yabo.
Hagati aho amakuru yandi ava i Kigali aremeza ko Leta y’u Rwanda yihimuye ikirukana abakozi 6 bakora mu biro bihagarariye Afrika y’Epfo i Kigali nabo ngo bazize kuneka nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP.
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Madame Louise Mushikiwabo, akoresheje urubuga rwa twitter yatangaje ko birukanye abakozi 6 bo mu biro bihagarariye Afrika y’Epfo i Kigali. Impamvu yatanze ngo ni ukubera ko Leta y’Afrika y’Epfo ikomeje gucumbikira abo Leta y’u Rwanda yita abakora iterabwoba!
Ubwanditsi
The Rwandan