Aho gushyigikirwa n’amajwi ibihumbi y’injiji, nashyigikirwa n’ijwi rimwe ry’imfabusa: Jean Mbanda

“Aho gushyigikirwa n’amajwi ibihumbi y’injiji, nashyigikirwa n’ijwi rimwe ry’imfabusa” aya ni amagambo yanditswe na Bwana Jean Daniel Mbanda umaze gutangaza ko aziyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika muri Kanama 2017.

Abenshi mu bakurikiye ibyagiye bitangazwa cyane cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda aho byinshi muri byo byatinze ku kuvuga ko Bwana Jean Mbanda yabonye ijwi 1 rukumbi mu matora y’umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Ibi bivuzwe na Bwana Jean Mbanda birasa n’igisubizo kigenewe bamwe bari batangiye kwibaza ukuntu umuntu wananiwe gutorerwa kuyobora FERWAFA yashobora gutorerwa kuyobora igihugu.

Uretse ko benshi mu banyarwanda bazi uburyo Vincent de Gaulle Nzamwita yatoreshejwe ku gitugu kubera ko yari umukandida w’abajenerali bikaba binavugwa ko yaba yarashyizwe muri uriya mwanya na Gen James Kabareba unakomeje kumukingira ikibaba n’ubwo Vincent de Gaulle Nzamwita yagize umupira w’amaguru mu Rwanda ayo ifundi yagize ibivuzo.

Ikindi gitangaje mu bitangazwa n’ibinyamakuru by’i Kigali gisa nko kwibonekeza bashinja Jean Mbanda guhakana Genocide ni amagambo Bwana Jean Mbanda yavuze kuri Colonel BEMS Théoneste Bagosora mu 2015, aho bahitamo aho Mbanda yibaza impamvu Colonel BEMS Théoneste Bagosora afunze.

Ariko bakirengagiza kuvuga ko ayo magambo yayavuze bitewe n’ibyo yasomye mu myanzuro y’urubanza rwa Colonel BEMS Théoneste Bagosora ndetse bakirengagiza nkana kuvuga mu nkuru yabo ko Colonel BEMS Théoneste Bagosora ari we wakijije  Jean Mbanda kimwe n’abandi batutsi bari bihishanye mu 1994.

Jean Mbanda ntagarukira aho gusa kuko akoresheje urukuta rwe rwa Facebook yashize hanze urwandiko rwo ku itariki ya 19 Ukuboza 2005 rwa Parike ya Repubulika y’u Rwanda rwerekana ko atigeze akatirwa n’inkiko z’u Rwanda! Dore ko byavuzwe ko yari yafunzwe azira ibaruwa ikakaye yari yanditse muri Kamena 2000 yavugishaga inani na rimwe

Urwo rwandiko rwari ruherekejwe n’amagambo akurikira:

“ku bafite ibyo bibaza ku buhemu Gahima Gerald yankoreye musome neza icyi cyemezo cya parike nkuru y’Igihugu kigaragaza que mon casier judiciaire Ali VIERGE.

MBASABYE KANDI KUBISAKAZA

Murakoze.”

Ibi nabyo bigasa n’igisubizo ku bantu benshi bibazaga impamvu Jean Mbanda yakwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika kandi bizwi ko yafunzwe igihe kinini  kandi mu ngingo ya 99 y’itegeko nshinga havugwamo ko uhatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba atarakatiwe n’inkiko igihano kirenze amezi 6 y’igifungo.

 

Marc Matabaro

Email: [email protected]

Whatsapp: +260955670497