Aho IGIHE.COM yakoreraga hahiye harakongoka ni iki gishobora kuba kibyihishe inyuma?

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu ijoro ryakeye rishyira uyu wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021, aho Company ya ‘IGIHE LTD’ ari nayo nyir’Ikinyamakuru IGIHE.COM yakoreraga muri Etage ya kane mu Nyubako ya ‘Ndamage’ iherereye mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge hafashwe n’inkongi y’umuriro harashya harakongoka.

Iyi nkongi y’umuriro yatangiye ahagana saa tatu z’ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki 12/09/2021, igeza mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, amakuru yizewe atugeraho aravuga ko nyirabayazana ari umusore utaramenyekana wahashumitse.

Imyirondoro y’abaduhaye amakuru ni ibanga kubera impamvu z’umutekano wabo.

Umwe mu baduhaye amakuru ukorera muri iyi nyubako yavuze ko mbere gato y’uko inkongi iba hari umusore wamanutse aho IGIHE gikorera yirukanka nk’iya gatera.

Yagize ati “Urabona ko nkorera imbere yabo ibyo nkubwira ni ibintu nabonye n’amaso yanjye. Nari ngeze kuri ‘Toilet’ ntarazamuka hahandi kuri ‘escalier’ ujya muri etaje ya 4 ndabanza ndahagarara nshaka guterefona umumotari ngo aze antahane.”

“Nagiye kubona mbona umusore muremure w’igikara amanutse muri kane yiruka yari yambaye ingofero n’ishati irimo amabara atukura, isura ye sinabashije kuyibona neza kubera ko yari yambaye agapfukamunwa. Mu gihe nkimurangariye numva hejuru aho IGIHE gikorera induru ziravuze, imyotsi itangira gucucumuka ari myinshi nanjye nkizwa n’amaguru.”

Umwe mu bakozi ba IGIHE.COM nawe ati “Nta gihamya turabona ko hari uwahatwitse ariko ukurikije ukuntu inkongi yatangiye ihereye muri office ya ‘Boss’ no muri ‘Studio’ urabona ko atari impanuka[…] uwaba yabikoze ni umuntu uhazi neza kuko yahereye ahafite agaciro.”

Yakomeje avuga ko polisi ishinzwe kuzimya umuriro yahageze ntacyo ikiramira kuko ibintu byose byari byakongotse, yongeraho ko ibyakongotse agaciro kabyo kataramenyekana ariko ngo ntibiri munsi ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, nta gihamya twari twabona igaragaza ko koko IGIHE.COM yatwitswe cyangwa se ari impanuka yabaye. Ariko amakuru twashoboye kubona ni uko ahahiye harimo ahifashishwaga mu mikoranire n’inzego za leta y’u Rwanda zikomeye zirimo n’ibiro by’umukuru w’igihugu. Ibi bigatuma hibazwa byinshi.

N’ubwo nta rwego na rumwe ruragira icyo rutangaza ku cyaba cyateye iyi nkongi, andi makuru atugeraho aravuga ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha ‘RIB’ rwatangiye iperereza.

N’ubwo igitangazamakuru IGIHE ku mbuga zacyo cyaruciye kikarumira, itangazo ryasohowe na IGIHE LTD  kuri twitter ryo riravuga ko “Kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nzeri 2021, ahagana saa Tatu z’umugoroba, inyubako IGIHE ikoreramo (izwi nko kwa Ndamage) yafashwe n’inkongi y’umuriro. Nta muntu wahakomerekeye cyangwa ngo ahagirire ikindi kibazo. Turashimira abakomeje kuduha ubutumwa bwo kwifatanya natwe.”

Nyuma y’iyi nkuru, abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bihanganishije ubuyobozi bw’iki kinyamakuru cya FPR, abandi bakivumira ku gahera batebya bati “Hahiye koko,  naho hashya se, oya nihashye’.

Umuntu akaba yasoza yibaza ikihishe inyuma y’iri twikwa:

-Ese ni inyubako ya Ndamage yari igamijwe nyuma y’isenywa rya Top Tower hotel nayo y’umuryango wa Ndamage

-Ni ukwihorera kuri Meilleur Murindabigwi ukuriye ikigo IGIHE LTD bivugwa ko afite abanai benshi?

-Ni zimwe mu nzego za Leta y’u Rwanda zaba zishaka gusibanganya amwe mu mabanga batifuza ko ajya ahagaragara?

-Ese ni umuvuno wo gushaka abo babigerekaho ngo babikize?

Tubitege amaso!