Yanditswe na Nkurunziza Gad
Umunyapolitike utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Dr Kayumba Christopher yajyanywe mu Bitaro nyuma yo gukora imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara asaba ko uburenganzira bwe bwubahirizwa.
Umuyobozi w’ishyaka RPD ‘Rwandese Platform for Democracy’ ritavuga rumwe na Leta ya Kigali, kuri uyu wa mbere tariki 13/9/2021 yajyanwe mu Bitaro byahoze ari ibya Polisi y’u Rwanda, nyuma y’iminsi ine yari amaze mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara.
Amakuru yizewe yatugezeho avuga ko uyu mugabo ufungiye kuri station ya RIB Kicukiro mu Karere ka Kicukiro yajyanywe kwa muganga igitaraganya mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021 yatangiye guhuma.
Uwaduhaye aya makuru yavuze ati “Umubiri we wari ufite intege nke cyane ntiyabashaga guharara yari yatangiye no guhuma. Sinzi niba ari inzara yabiteye cyangwa se niba yarakubiswe ariko uko bigaragara nta mbaraga afite. Ubu yashyizwe mu bitaro bari kumutera serumu.”
Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wunganira Kayumba yabwiye BBC ko umugenzacyaha ufite dosiye y’umukiliya we yamumenyesheje ko bamujyanye ku bitaro by’Akarere ka Gasabo (ex. Police Hospital) kugira ngo bamukorere isuzuma.
Yakomeje avuga ko kwiyicisha inzara ari icyemezo bwite cye ‘ku buzima bwe ngo ashobore gusaba uburenganzira bwe’.
Kayumba arakekwaho gukoresha gufata ku ngufu abagore babiri, mu 2012 no mu 2017, ibyaha by’ubugome mu mategeko y’u Rwanda bisaza gusa nyuma y’imyaka 10.
Kayumba yabibajijweho mu kwezi kwa gatatu, yongeye kubibazwaho kuwa kane w’iki cyumweru ariko ubu bwo yahise afungwa. Ibyo byaha we yumvikanye kenshi abihakana.
Ntirenganya avuga ko Kayumba yashinze ishyaka rya politiki tariki 16/03/2021 bucyeye tariki 17/03 bikandikwa mu binyamakuru ko ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa yigishaga muri kaminuza y’u Rwanda.
Ati: “Tariki 23/03 yitabye RIB arabazwa, yongera gusubirayo tariki 29/03 bamushinja n’undi mukobwa wa kabiri ngo wo mu 2012.”
Kwiyicisha inzara ‘kugira ngo yumvwe’
Umunyamategeko wa Kayumba avuga ko yamusuye kuwa gatanu nimugoroba agasanga yafashe umwanzuro wo kwiyicisha inzara “nk’uburyo bwo kugira ngo uburenganzira bwe bwumvikane”.
Ati: ” Yambwiye ko impamvu abikoze ari ukubera ko yimwa ubutabera kandi ihame ari uko umuntu akurikiranwa adafunze, gufungwa bikaba irengayobora.
“Akavuga ati ‘ko nari maze amezi agera kuri atanu [nkurikiranwa] ko ntaho nari naragiye, kandi ibisabwa ni umuntu uzwi, ni umuntu ufite aho aba hazwi, ntabwo natoroka ubutabera’, ibyo yarabisabye akibaza impamvu atabihawe kandi ngo hari abandi babihabwa.”
Kwanga kugira icyo arya cyangwa anywa bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’uyu wari umwalimu wa kaminuza agahagarikwa by’agateganyo ubwo yari afungiye ikindi cyaha mu kwezi kwa gatanu 2020.
Me Ntirenganya ati: “Nanjye nk’umwunganizi we binteye impungenge kuko afite na diabete, ariko umuntu burya niwe wifatira icyemezo ku buzima bwe.
“Leta yo icyo igomba gukora ni ukumurinda kugira ngo ubuzima bwe budahungabana kuko aramutse anapfuye ubwo butabera se ababushaka baba babubonye ko ikurikiranacyaha rihita rihagarara?”
Ubugenzacyaha bugomba kugeza Kayumba mu bushinjacyaha bitarenze tariki14, nk’uko umunyamategeko we abivuga.
Nkusi John Bosco umunyamabanga w’ishyaka RPD -ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda- nawe yafunzwe mu mpera z’ukwezi kwa gatatu akekwaho icyaha cy’ubujura, urubanza rwe ruracyakomeje.
Ibyaha bifite impamvu za politiki?
Uyu munyamategeko we yabwiye BBC ko Kayumba yamusabye ko bahura bakaganira mbere y’uko ajya kubazwa kuwa kane.
Ati: “Nibwo yambwiye ko bagiye bamutumaho abantu bamubwira ngo ahagarike ibyo bikorwa bya politiki, ngo akore ibyo yari asanzwe akora.
“Ndetse n’ikindi gitangaje aho yakoreraga basabye nyiri inzu ko amufungira kandi amasezerano akirimo, si nibyo gusa kuko yanambwiye ko babwiye ababyeyi be ko bakwitandukanya na we.
“Abo bantu bamutumagaho, si rimwe si kabiri, bamubwira ko yareka ibyo bintu bya politike atabireka bikazamuviramo ibibazo bikomeye.”
Me Ntirenganya avuga ko abo bantu Kayumba atamubwiye abo ari bo.
Mu kwezi kwa gatatu atangiza ishyaka RPD, Kayumba yavuze ko rishingiye ku bitekerezo ko u Rwanda “rwava mu bukene bwabaye karande, rwagira demokarasi n’iterambere birambye, n’akarengane kagacika”.
“Abakora ibi byaha bakwiriye ibihano biremereye”
Iminsi ibiri mbere yo guhamagazwa no gufungwa kwa Kayumba, Perezida Paul Kagame yari yasabye abacamanza guhagurukira ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina “cyane cyane gufata ku ngufu abagore n’abana batoya.”
Mu gutangiza umwaka w’ubucamanza, Kagame yagize ati: “Ingamba, ibihano bikwiye kwiyongera. Bikwiye kugaragararira buri wese ko tutabyemera.”
Yongeraho ati: “Dukwiriye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, abacamanza, inkiko, abashinjacyaha, icyo kintu tukagishyiramo ingufu tukabona ko kigabanutse byanze bikunze.
“Abakora ibi byaha, ababafasha n’ababahishira, bakwiriye guhabwa ibihano biremereye, kuburyo bishobora gufasha kubuza abandi kubijyamo.”
Twabibutsa ko gufata abagore ku ngufu hamwe n’icyaha cy’ubugome, ari amwe mu maturufu FPR ikoresha iyo ishaka gucecekesha abatavuga rumwe nayo.