Dr Christopher Kayumba yajyanywe mu bitaro

Yanditswe na Marc Matabaro

Amakuru agera ku bwanditsi bwa The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 13 Nzeri 2021 aravuga ko Dr Christopher Kayumba, umunyapolitiki, umwarimu muri Kaminuza akaba n’umushakashatsi ubu yajyanywe mu bitaro.

Aya makuru kandi aremezwa n’umwunganira mu mategeko Me Ntirenganya Seif Jean Bosco wabwiye BBC ko umugenzacyaha ufite dosiye y’umukiliya we yamumenyesheje ko “bamujyanye ku bitaro by’Akarere ka Gasabo (ibitaro byahoze ari ibya polisi biri ku Kacyiru)) kugira ngo bamukorere isuzuma”.

Ishyaka RPD abereye umuyobozi naryo ryemeje aya makuru ku rubuga rwa twitter

Twabibutsa ko Dr Christopher Kayumba yari amaze imini yiyicisha inzara mu rwego rwo kwigaragambya avuga ko yaka ubutabera nyuma yo gufungirwa muri Station ya Police ya Kicukiro aho yajyanywe nyuma yo gutabwa muri yombi kuri uyu wa kane tariki ya 9 Nzeri 2021 n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) akekwaho ibyaha bijyanye no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ibi byaha byose Dr Kayumba arabihakana akavuga ko bifite imvo za politiki dore ko ibirego byatangiye kugaragara ari uko ashinze ishyaka rya politiki RPD ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali.