Aimable Karasira uzwi ku izina rya Professor Nigga yatawe muri yombi na RIB

Aimable Karasira

Yanditswe na Ben Barugahare

Amakuru agera kuri The Rwandan kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama 2019 ni avuga ku itabwa muri yombi rya Aimable Karasira uzwi no ku mazina ya Professor Nigga.

Nk’uko ababibonye babihamya ngo uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, w’umuhanzi akaba n’umwarimu muri Kaminuza yafashwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda ruzwi kw’izina rya RIB kuri uyu wa mbere i saa mbiri za mu gitondo ku isaha y’i Kigali. Akaba yafatiwe ku kazi aho yakoraga.

Uyu Aimable Karasira mu bihangano bye no ku mbuga nkoranyambaga yakunze kumvikana kenshi agaya akarengane ndetse n’ubwo aba mu Rwanda ntabwo yatinyaga gutunda agatoki inzego za Leta iyo hari ibyo zabaga zitatunganije neza cyangwa zirengagije inshingano zazo.

Aimable Karasira kandi ni umufana w’imena wa Josiane Mwiseneza wegukanye umwanya wa Miss Popularity muri aya marushanwa ya Miss Rwanda 2019.

Zimwe mu ndirimbo ze: