MUSHAYIDI
Intro
Chorus
Mushayidi nshuti nkunda
Uraho uracyakoma
Abawe turagusabira
Abawe turakuzirikana(x2)
–
Muvandimwe Mushayidi
Itahe ni ubusa
Ritabaye ubusa wadutashyeho
Icyizere kiracyariho
Imana Imana
Imana niyo nkuru
–
Wahisemo urukundo ngo urandure urwango
Wifuje gusasa inzobe ngo intambara icike
Uri umuhanuzi w’ihumure n’ineza
Abatakuzi bakagukeka kubanga
Kandi uri imbuto y urukundo
Kandi uri imbuto y urukundo
–
Iyaba ibukuru baguhaga agahenge
Nkuko byagenze ku bandi
Ugasohoka ukota akazuba
Ukatubwira ijambo ry’ihumure
Rihumuririza n’abagufunze
Ohhh n’abagufunze
–
Karasira n’agahinda kenshi
Ari ku mavi asaba ati
Mana tabara Mushayidi
Mana tabara Deo wacu
Abacikacumu turatakambye