Akarengane gakabije: Abanyamakuru 3 bamaze imyaka 3 baburana ifungurwa ry’agateganyo

Yanditswe na Frank Steven Ruta

N’ubwo amategeko mu Rwanda ateganya igihe kitarenze amezi 10 ko ari cyo kirekire umuntu ashobora gufungwa by’agateganyo  mu gihe iperereza rigikomeza, abanyamakuru batatu b’Abanyarwanda bakorereraga IWACU TV iri ku murongo wa Youtube, bamaze imyaka itatu bagifunzwe by’agateganyo, urubanza rwabo rutaratangira mu mizi.

Ubwo bageraga imbere y’urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 06 Mata 2021, nyuma y’igihe kirekire batagera hanze y’igihome, bari bambaye imyenda yo mu ibara ry’iroza iranga abagororwa batarakatirwa mu Rwanda. Bose bari bakeye mu maso nk’abantu biyakiriye, ariko ku muntu ubazi mbere yo gufungwa, abona ko batakaje ibiro ku buryo bugaragara. 

Nk’uko batahwemye kubisaba na mbere hose, mu bujurire naho barasaba ko icyemezo kibafunga by’agateganyo cyateshwa agaciro kuko ngo bafashwe kandi bagafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Hashize igihe aba banyamakuru bagarukwaho muri rapport mpuzamahanga zigaragaza u Rwanda nk’igihugu gihonyora uburenganzira bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ariko Leta iranga igakomeza kuvunira ibiti mu matwi ntibahe ubutabera bubakwiriye.

Mu byaha bakurikiranyweho harimo icyiswe gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga, n’icyaha cyo guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda. Ni ibyaha byagiye bihindagurika, kuko bagifatwa bari bakurikiranyweho gutangaza ibintu ku buryo bunyuranije n’umwimerere wabyo, aho bashinjwaga gufata inkuru zatangajwe n’ibindi bitangazamakuru  ngo bakazisubiramo bazikabiriza.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoreye ku muyoboro wa TV yabo kuri youtube, ubwo batangaga amakuru y’impuha aca igikuba, ku bitero by’inyeshyamba muri Nyungwe. N’ubwo igihe aba banyamakuru bavugaga iby’ibi bitero by’i Nyabimata, Leta ntiyashakaga ko Abanyarwanda bamenya ko iri mu ntambara noneho yaje iturutse mu Majyepfo, nyamara ubu mu Rwanda hamaze kuburanwa imanza nyinshi ndetse zigikomeza zikomoza kuri ibi bitero. Rumwe muri zo ni irwitiriwe Major Callixte Sankara, Rusesabagina na bagenzi hakaba n’urubanza rw’itsinda ry’abasirikare bafatiwe ku rugamba rwitiriwe Maj. Mudathiru.

Aba banyamakuru batatu ni Shadrack Niyonsenga, Jean Damascene Mutuyimana na Jena Baptiste Nshimiyimana, uko ari batatu bakaba bungamiwe n’abanyamategeko babiri Me Ibambe Jean Paul na Me Ndayambaje Gilbert.

Mu gihe ubushinjacyaha busaba ko ubujurire bwabo bateshwa agaciro, Urukiko ruzafata umwanzuro kua 30 Mata 2021, nyuma yo gusesengura ingingo zatanzwe na buri ruhande.