Alain Patrick Ndengera ntabwo yashimishijwe n'uko yabujijwe kwinjira mu kiganiro cya RNC i Montréal

Ejo samedi nagiye mu kiswe ikiganiro mbwirwaruhame cya RNC nkubitwa n’inkuba !! Nabaye ntaragera ku muryango umugabo wari ku muryango ati wowe ntiwinjira !!! Ndamubaza nti kubera iki se kandi nje muri conference publique ?? Ati ntibishoboka ntiwatumiwe !!! Ndamubaza nti ese uranzi ngo umenye ko ntatumiwe ?? Ati wowe ninde utakuzi ?? Ndamubwira nti sinarinziko ikiganiro mbwirwaruhame ari private !!! Nisubirirayo ndataha.

Ubwo mbere yo gutaha natereye ijisho muri ako ga salle gato cyane kagenewe nk’abantu 30 maximum nibwo natereye agatima ku cyo RNC yise ikiganiro mbwirwaruhame ndibaza nti ni gute ishyaka ryakoresha conference mu mugi nka Montreal rigafata aga salle kajyamo abantu 30 gusa ??

Ariko icyantangaje ni uko iyo salle yagenewe abantu 30 hari irimo abantu bagera kuri 12 gusa !!! Ariko mu bantu navuganye nabo bagera kuri 20 babangiye kwinjira batubwira ko tutatumiwe muri conference.

Ikigaragara muri ibi byose ni imposture ya RNC. Icya mbere kuvuga ko hari ikiganiro mbwirwaruhame Kandi atari byo ahubwo ari akanama k’abayoboke b’ishyaka RNC batuye Montreal ni ukwerekana immaturite politique y’iryo shyaka RNC.

Icya kabiri ni ukubeshya kuri liste ya ba conferencier bazaza Montreal gutanga ibiganiro. Mu by’ukuri mu ba conferencier bavugwa ntabari bahari nkuko byatanzwe mu butumire.

Imposture ya gatatu ni ugukwiza ubwoba n’ibihuha mu banyarwanda: Umugabo wari ku muryango yambajije ati ese FPR iragutumye ngo uze kuneka ? Ndamusubiza nti nta conference politique yabereye Montreal ntigeze nitabira nimwe, nti niyo mpamvu niyi nyijemo kumva ibiganiro bivugwa ku Rwanda.

Kuba aba bayobozi ba RNC ba Canada birirwa bavuga ko bahigwa bibwiraga ko abantu bazakangwa n’izo balinga z’ibinyoma bakajya mu myobo ntibahinguke aho.

Kuba ntacyo nikeka na kimwe no kuba nta gahunda nimwe mfite yo kugirira nabi umunyarwanda uwo ariwe wese nibyo bimpa ingufu zo gushaka kumva buri munyarwanda wese ufite icyo yatwungura, yaba uwo tuvuga rumwe cyangwa tutavuga rumwe. Ni uko nahoze kandi niko bizakomeza.

Ariko Ikibazo nyamukuru kiba iyo abantu batangiye kuvangura abanyarwanda bashobora kwinjira n’abandi badashobora kwinjira kubera impamvu zidasobanutse bihisha inyuma yo kuvuga ko conference ari private kandi bigaragara ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Kutinjira ariko muri iyo conference sicyo kibazo. Ikibazo kiri kumenya ngo parti RNC ni ishyaka Balinga rishobora kuza Montreal rigatumiza conference rikabona abayoboke b’intarumikwa 12 gusa??

Cyangwa se ishyaka RNC ni ishyaka rishaka kwikorera publicity ribeshya ko rikoresha conference kandi gahunda ari inama y’ishyaka ?? Niba byari inama y’ishyaka birumvikana ko bireba abo ba membre 12 ba RNC batuye Canada ( kuri Fcbk bemeza ko batumiye abanyarwanda ba Quebec, Montreal, Ottawa, Gatineau etc !!! Ni gute se inama y’ishyaka yitwa conference ?? Iyo ni imposture.

Conclusion ni uko ishyaka RNC ryasize umugani Montreal aho ryatangaje ko hari ikiganiro mbwirwaruhame hanyuma kikaza kuburiramo kigahinduka akanama gato k’ishyaka kajemo abantu 12 mu mugi nka Montreal utuwe n’abanyarwanda barenga 5000.

Kwirukana abantu baje kumva ibivugwa byo ni agahomamunwa kuko bigaragara ko amahame ya demokarasi RNC itarayumva neza ndetse no kubeshya abanyarwanda ko bashaka impindu ni uburyo bwo gushaka gufata abanyarwanda nk’ibicucu !!

None se impinduka RNC itubwira ishaka kuzana mu Rwanda ni iyo exclusion ? Ese iyo mpinduka batubwira ni ukwirukana umunyarwanda uje kumva ibyo bavuga kuko baketse ko batavuga rumwe ? Ese iryo vangura mu bana b’abanyarwanda siryo ryatugejeje kuri genocide ? None se iri shyaka RNC ko rivangura abanyarwanda ni iki kizima rizageza ku banyarwanda ?

Nyamara nakataraza kari inyuma

HARAHAGAZWE !!!!

Alain Patrick Ndengera