Alice Muhirwa yasezeye ku mwanya w’umubitsi muri FDU-Inkingi

    Madame Alice Muhirwa wari umubitsi mu ishyaka FDU-Inkingi yasezeye ku murimo we ngo kubera impamvu ze bwite.

    Amakuru yagiye atangazwa hanze aha ariko adafite gihamya aremeza ko Alice Muhirwa yaba yifuza kwiyamamaza ku mwanya w’ubudepite ndetse akajya no muri FPR ariko  Alice Muhirwa we ngo ahakana ko adashobora kujya muri FPR kuko ngo igihe yajyaga muri FDU-Inkingi iyo FPR yari ihari.

    Mu rwego rwo kumenya amakuru y’imvaho kuri iyi nkuru twegereye umuyobozi wungirije w’ishyaka FDU-Inkingi, Bwana Boniface Twagirimana agira icyo adutangariza. Yagize ati:

    “Alice Muhirwa yasobanuriye ubuyobozi bw’ishyaka FDU-Inkingi impamvu zumvikana maze ishyaka risanga zifite ishingiro rimwemerera kuba ahagaritse imirimo yakoraga mu ishyaka rinamushimira uburyo yakoranaga ubwitange imirimo yari ashinzwe. Biriya by’abadepite,byo kuba agiye muri RPF ntabwo mbizi.”

    Twabibutsa ko Madame Alice Muhirwa ari umukobwa wa Nyakwigendera Major GD Francois Muhirwa wahoze muri Gendarmerie y’u Rwanda aho yakoze mu turere dutandukanye nk’i Cyangugu, i Butare n’ahandi. Si ibyo gusa kuko nyina wa Alice Muhirwa witwaga Victoria ari umukobwa wa Bwana Habyalimana Joseph Gitera umwe mu mpirimbanyi za Demokarasi zo mu myaka ya 1960 akaba yari yarashinze ishyaka APROSOMA ndetse akaba na Perezida wa mbere w’Inteko y’Abadepite mu 1961.

    Ubwanditsi

    Comments are closed.