Amabanga yashyizwe ahagaragara na Bwana Louis Michel mu kiganiro cyabereye i Louvain la Neuve kuri uyu wa 17-12-2015

Ikiganiro cyatangiye saa mbiri  kirangira saa yine z’ijoro, cyari kitabiriwe n’abantu benshi cyane inzu y’inama yariyuzuye.

Umunyamakuru witwa Damien Roulette wa RTBF yasobanuriye abari aho uko ibintu i Burundi byatangiye kuva tariki ya 24/04/2015 kugeza ubu, Abatumirwa bakuru Louis Michel na Maggy Barankitse nibo bari bafite ijambo cyane muri icyo kiganiro.

Icyagaragaye cyane muri icyo kiganiro ni uko hari amabanga menshi yashyizwe hanze na Bwana Louis Michel kubirebana n’akarere k’ibiyaga bigari kandi na Maggy Barankitse akajya asa nuwibutsa bimwe yaba asa nuwibagiwe.

1.      Louis Michel ararega abategetsi b’i Burundi (Nkurunziza na Perezida wa SENAT) ngo ko bakoresha amagambo yo guhamagarira kwica abatutsi yakoresheje ijambo nga bavuze ryitwa « Travailler »  ngo iryo jambo ryanakoresheje mu Rwanda.

2.      Louis Michel yavuze ko ngo ariwe wareze u Burundi muri ONU ngo avuga ko barigutegura jenoside

3.      Louis Michel na Maggy Bankitse bati Nkurunziza arigukora jenoside y’abatutsi

4.      Louis Michel ati Nkurunziza yishe itegeko nshinga ntagomba kuyobora igihugu

5.      Louis Michel ati yababajwe n’uko coup d’état yo gukuraho Nkurunziza yaburiyemo,

6.      Louis Michel ati hari abasirikare bamwe batubahirije ibyo bagombaga gukora ngo n’uko coup d’état iburiramo.

7.      Louis Michel kandi yatangaje ko yababajwe n’ibihugu by’Afrika byafashije Nkurunziza kugaruka mu gihugu, hano yahasubiyemo inshuro nyinshi.

8.      Louis Michel ngo ababazwa n’uko hari ibihugu byo mu karere bishyigikiye Nkurunziza.

9.      Louis Michel yavuze ko ababazwa n’uko hari imiryango yo mu karere ndetse ngo n’umuryango w’ubumwe bw’Afrika bishyigikira Nkurunziza

10.  Louis Michel yatubwiye ko igihe Kagame aheruka m’ubuhorandi ngo bibonaniye akamusaba ko bakura munzira Nkurunziza.

11.  Louis Michel yatubwiye ko Kagame ari umuntu ushaka amahoro kandi ko ngo atagomba kurebera ibibera i Burundi ngo bitazambuka bikajya i Rwanda

12.  Maggy yasabye Louis Michel ko yasaba umuryango w’ubumwe bw’uburayi ko wakohereza ingabo i Burundi. Louis Michel amusubiza ko abanyaburayi batabyemera ngo kuko banga ko abantu babo bajya gupfira muri ibyo bihugu kandi ko uwo mutwe wo gutabara ntawo bafite ko ahubwo abanyafurika aribo bagombye kwitabara nyuma bagahabwa imfashanyo.

13.  Louis Michel yavuze ko Nkurunziza ari umuntu udatekereza, utagira ubwenge (yakorecheje ijambo irrationnel).

14.  Louis Michel ati Nkurunziza ntagira ubwenge ngo umuntu wirirwa asenga ngo yanavuze ko yavuganye n’Immana, kandi ngo ibye n’ugusenga no gukina umupira n’abaturage.

15.  Louis Michel yavuze ko Nkurunziza ari umurwayi akaba n’umusazi.

16.  Louis Michel yavuze ko ngo bagiye gukoresha imbaraga nyinshi maze ngo Nkurunziza bamukureho.

17.  Louis Michel ati umuntu wishe itegekonshinga akarihindura ntagomba gutegeka u Burundi

18.  Louis Michel ati ariko dufite ikibazo ngo kuko u Burundi bwohereje ingabo zibungabunga amahoro m’ubutumwa bwa ONU

19.  Maggy ati musabe izo ngabo bazirukane kuko ngo n’amafranga zihabwa ajya mu mifuka ya Nkurunziza

20.  Louis Michel ati kugirango Nkurunziza abaturage bamwange hari ibihano agiye gusaba ko byafatirwa u Burundi :
–          Kwirukanisha ingabo zose z’uburundi ziri m’ubutumwa bw’amahoro
–          Guhagarika imfashanyo zose zihabwa u Burundi ngo uretse izihabwa za ONGs
–          Gukora uko bashoboye bagatingahaza abaturage nyuma bagahagurukira kurwanya Nkurunziza

21.  Louis Michel ari umuryango w’ubumwe bw’Afrika ngo ntacyo ukora ngo wake ububasha Nkurunziza

22.  Maggy Barankitse yasabye Louis Michel ngo ko bakohereza abantu bakajya gukontorora Nkurunziza ngo uburyo asahura igihugu ngo nabura pièce justificative y’uko acunga imfashanyo ngo bazahite bamukupira byose.

23.  Maggy Barankitse yahishuye ko ngo ikibazo kuri Nkurunziza atari iriya mandat ya gatatu ngo ahubwo hari byinshi ngo bamuregaga (gutanga amasoko kuba CNDD gusa, kugurisha ngo indege…)

24.  Louis Michel ati Nkurunziza afite milice imbonerakure ngo zirirwa zishotorana mu ma quartiers noneho ngo abandi bakirwanaho

25.  Louis Michel yongeye kugaruka kuri ya coup d’état ati yababajwe n’uko itagenze nk’uko yari yateguwe.

26.  Louis Michel ati amasezerano y’Arusha yavugaga ko igisirikare cyigomba kugabanywa 50% ku bahutu na 50% ku batutsi ndo ariko Nkurunziza amaze kukigarurira cyose.

27.  Louis Michel yavuze k’umuhuza w’abarundi mubiganiro ariwe ati Museveni  n’umuntu utari honnête, kandi akaba  n’indyarya.

28.  Louis Michel ati imyifatire n’imyitwarire ya Museveni ngo n’ikibazo ngo kuko akunze kugirana ibibazo na Kagame

29.  Louis Michel yatugaragarije ko Museveni kuriwe ntacyo amaze muguhuza abarundi

30.  Louis Michel yahishuye ko akunze kubonana cyane n’abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi (opposants) kandi akaba abashimira cyane ibyo bakora.

31.  Louis Michel yavuze ko kugiti cye akora uko ashoboye ashakira imfashanyo abarwanya ubutegetsi bw’i Burundi.

32.  Louis Michel ati umuryango w’ubumwe bw’i Burayi ntabwo wemera gutanga imfashanyo ku barwanya ibihugu byabo bikaba ariyo mpamvu we ngo abafasha atabinyujije muri uwo muryango.

33.  Louis Michel ati izakora ibishoboka byose Nkurunziza yaba akiriho cyangwa yarapfuye azashyikirizwe urukiko mpuzamahanga.

34.  Ku kibazo cyabajijwe n’umuzungu washakaga kumenya inyungu Nkurunziza yaba afite mugukora jenoside, Louis Michel yagize ati ni ukugirango ashyire k’uruhande abatutsi maze abahutu biherire ubutegetsi

35.  Ku kindi kibazo cyabajijwe n’umunyarwanda washakaga kumenya impamvu bavuga ko Nkurunziza yahinduye itegeko nshinga kandi byose bikaba byarabaye babireba ntibagire icyo babikoraho ariko babona birangiye bakaba aribwo batangiye kumurwanya, uwo muntu ati se ko ibyo byarangiye mwafatiye bugufi ibirikubera i Rwanda ko ho bitaragera kure. Louis Michel yamusubije ko ngo batagomba kugereranya u Burundi n’u Rwanda ngo m’u Rwanda itegeko nshinga ryaho rikoze neza cyane ngo we ubwe yisomeye ingingo zahinduwe ngo nta nahamwe zibogamye, yongeyeho kandi ko ngo Kagame we ni n’abaturage babimwisabiye.

Muri icyo kiganiro nta nahamwe yaba Louis Michel cyangwa Maggy Barankitse bigeze bamagana coup d’état yaburijwemo kuwa 13/05/2015, nta nahamwe bigeze bamagana ibikorwa by’iterabwoba byo kurasa no gutera amagerinade mu masoko ku manwa y’ihangu, ntanahamwe bigeze bamagana ubwicanyi bumaze iminsi bwibasiye abasirikare bakuru b’igihugu, nta nahamwe bigeze bamagana ibitero byagabwe kubigo bya gisirikare kuwa 11/12/2015

Muri icyo kiganiro kandi nta nahamwe bigeze bavuga kubivugwa ko impunzi z’abarundi bari mu Rwanda zaba zihabwa imyitozo ya gisirikare, icyatangaje ni uko Maggy Barankitse ngo kuri Noheli azajya gusangira noheli n’abarundi bari muri ya nkambi ivugwa ko ariyo ikorerwamo recrutement ariyo ya Mahama kandi ngo akazaba anabashyiriye imfashanyo.

Abazi gusesengura rero nimwisesengurire kuri ayo mabanga yose yahishuwe.

Umwe mubakurikiranye ikiganiro.

(Inkuru Forum DHR igejejweho n’umwe mu bitabiriye ikiganiro)