AMACENGA MASHYA MU RUBANZA RW'ABASHATSE GUHITANA JENERALI KAYUMBA NYAMWASA

Johannesburg- Kuri uyu wa gatandatu taliki 2 Gashyantare 2013 mu rukiko rwa Jeppestown mu mujyi wa Johannesburg hakomeje urubanza rw’abashinjwa kugerageza guhitana Jenerali Kayumba Nyamwasa muri Kamena 2010.

Muri iki gitondo nk’uko byari byitezwe uregwa nomero ya mbere (Amani Uriwani uzwi cyane ku mazina ya Rukara) yakomeje ubuhamya bwe no guhatwa ibibazo n’umushinjacyaha muri uru rubanza Bwana Shaun Abrahamse.

Icyagaragaye ni uko Rukara yakomeje kugerageza kwereka urukiko ko we yagirango yirire amafaranga rwose ko nta mutima wo kujya kwica yari afite. Ariko umushinjacyaha akomeje kumuhata ibibazo yemera ko yamenye ko ushaka kwicwa ari Jenerali Kayumba Nyamwasa nyuma y’amanama atatu yagiranye n’uwitwa Vincent, Kamali na Mukatiri hakaba hari kuya 16 Kamena 2010 mu ma saa tanu z’ijoro. Yongeyeho ko ubundi ikiraka kikizanwa na Vincent yari yabwiwe ko ari ukujya kwaka amafranga umuntu ukomoka mu gihugu cya Nigeria wari wayambuye Vincent akaba ngo yarabwiwe ko ari 150 000USD.

Nyuma y’ikiruhuko gito urubanza rwakomeje, ariko umucamanza avuga ko ananiwe ubwo yatangazaga ko agiye gusubika urubanza.

Rukara yahise asaba ijambo asaba urukiko ko amaze kurambirwa nisubikwa ridashira rwose ko bibakundiye bamukatira cyangwa bakamurekura! Abandi nabo baregwa hamwe nawe aribo numero ya 2, 3, 4, 5 bahise bamanika intoki babwira umucamanza ko batagifitiye icyizere ababunganira ko bamaze no kubona abandi!!!??? Abari aho twese twahise tugwa mu kantu twibaza impamvu batabivuze bakigera mu rukiko biradushobera! Byagaragaraga ko ari ibintu bari baziranyeho mbere y’uko baza mu rukiko, mbega byari ikinamico ryuzuye.

Gusa na none icyateye urujijo ni uko Uregwa nomero 6 ariwe Pascal Kanyandekwe bizwi ko ariwe washakiye bagenzi be ababunganira nawe akaba abifashwamo na ambasade y’u Rwanda, we yatangaje ko umwunganira atamuhinduye ndetse rwose we ko yarangije no kumwishyura nta deni amufitiye!

Ibi byateye kwibaza byinshi bamwe bati: Leta ya Kigali imaze kubona ko urubanza rugiye kurangira none irashaka kurwongerera iminsi kubera ibibazo byo kutavugwa neza mu ruhando mpuzamahanga muri iyi minsi, ikaba idashaka icyakomeza kuyihumanyiriza isura.

Abandi bati: Leta ya Kigali ifite ikibazo cy’amafaranga muri iki gihe, kandi ikaba imaze kubona neza ko nta ntsinzi iteze gukura muri uru rubanza kubera ibimenyetso simusiga bikomeje kugaragaza uruhare rwa maneko zayo mu gushaka guhitana Jenerali Kayumba Nyamwasa, bityo ikaba ibona nta mpamvu yo gukomeza gutakaza akayabo irutangaho.

Urubanza rwasubitswe kugirango abahinduye ababunganira bazabamurikire urukiko ku ya 7 Werurwe 2013, bikazakorerwa mu rukiko ruherereye ahitwa Krugersdorp kubera ko umucamanza ariho asanzwe akorera. Noneho Urubanza nyamukuru rukazaburanishwa kuva kuya 6 Gicurasi 2013 kugeza kuya 31 Gicurasi 2013.

Reka dutegereze turebe ko nta yandi macenga mashya abaregwa n’ababatera inkunga bazadukana kuri uriya munsi. Gusa amaherezo y’inzira ni mu nzu barutinza bagira bate ruzarangira maze ikinyoma cya leta y’i Kigali gikurwe ku ntebe.

Peter Kanyarushoki
Johannesburg