Amadini ya shitani mu Rwanda! Ni iki kibyihishe inyuma?

Mu minsi mike ishize  Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB) cyatangaje ko hari amadini abiri avuga ko akorana na SHITANI, yasabye kwemererwa gukorera mu Rwanda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Igitangaje si uko ayo madini yasabye ibyangombwa byo gukorera ku mugaragaro mu Rwanda ku buryo bwemewe n’amategeko ahubwo igitangaje ni ibyatanjwe n’abayobozi ba RGB aho bavuga ko Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ritanga uburenganzira busesuye bwo gusenga uko umuntu ashaka, rero ngo nta cyabuza ayo madini kwemererwa gukorera mu Rwanda!

Iyo umuntu asesenguye ibirimo kuba mu Rwanda ubu atangira kwibaza niba ahubwo Perezida Kagame atagiye kwegurira u Rwanda Shitani nk’uko Umwami Mutara Rudahigwa yari yararweguriye Kristu Umwami.

Hari byinshi byabaye mu myaka yashize abantu batigeze baha agaciro ariko kuri ubu iyo umuntu asubije amaso inyuma atangira gusobanukirwa impamvu y’ibyo bikorwa.

Igikorwa giherutse umuntu atabura guhuza n’iyi karibu irimo guhabwa amadini yemera Shitani ni ikurwa mu itegeko nshinga ry’u Rwanda ry’ijambo (IMANA ISUMBA BYOSE) kuko wa mugani ntabwo wari kwishingikiriza itegeko nshinga ririmo izina ry’IMANA ISUMBA BYOSE mu kwemerera amadini akorera shitani. Bishatse kuvuga ko nta gushidikanya iki gikorwa cyari kigamije guharurira inzira abo bakorera SEKIBI ku mugaragaro.

Hari ibikorwa byinshi byabaye mu mateka ya vuba aha mu Rwanda byerekana ko SHITANI yahawe karibu kera ahubwo hari hasigaye kubyandika mu bitabo no kubishyira mu mategeko y’igihugu.

Hari ibikorwa by’urukurikirane bisa nk’aho bigamije guca intege abemera IMANA mu rwego wa mugani wo gufungurira inzira SHITANI, kera benshi batekerezaga ko kunaniza amadini bigamije gutuma abanyarwanda bumva ko Imana yabo isigaye ari FPR cyangwa Perezida Kagame ariko ubu bimaze gufata indi ntera yatuma umuntu yibaza ikibazo gikurikira: UBUFATANYE BWA FPR CYANGWA KAGAME N’ABAKORANA NA SHITANI BWATANGIYE RYARI?

Dufate ingero zoroshye:

-Hishwe abasenyeri ba Kiliziya barenga 5 n’umubare munini w’abihaye Imana bishwe na FPR (hari abashobora kuvuga ngo byari ukwihorera kubera abatutsi bari bishwe, ibyo siko bimeze kuko muri bihaye Imana bishwe harimo n’abatutsi kandi FPR yari ibizi)

-Nyuma ya 1994 abapadiri bakomeje kwicwa mu gihugu cyose ndetse hatangira n’itotezwa rya bamwe mu bihaye IMANA twavuga nk’ifungwa rya Musenyeri Augustin Misago n’abandi..

-Leta ya FPR yashinje Kiliziya Gaturika kugira uruhare muri Genocide ndetse Leta ya FPR iyisaba gusaba imbabazi. Icyari kigamijwe ni ugutesha agaciro Kiliziya imbere y’abanyarwanda no gutuma abayoboke bayo bafite ukwihangana guke birukira mu madini yandi y’inzaduka.

-Leta ya FPR mu gushaka gutuma abanyarwanda babura ibyo bafata n’ibyo bareka yemereye amadini gukora ndetse igera n’aho ishinga ayayo ku buryo ubu mu Rwanda habarirwa amadini agera ku 1500, abasesenguzi bahamya ko icyari kigamijwe ari ukwambura abayoboke mu mayeri amadini ya gikristu azwi kuva kera Leta ya FPR yabonaga kuyavugiramo bitazayorohera.

-Gutesha agaciro abihaye Imana hakoreshejwe abatekamutwe uruhuri biyita abakozi b’Imana. Natanga urugero rworoshye: ubu mu Rwanda habarizwa ba Musenyeri (Bishop) uruhuri, mu gihe mu madini ya gikristu yari mu Rwanda kuva kera kuba Musenyeri byari izina ryubashywe cyane ndetse ridapfa guhabwa ubonetse wese, ubu kwitwa Bishop ni ibintu bisanzwe ndetse ushatse wese yahimba idini uyu munsi ejo akiyita Bishop. Uyu mukino wo gutesha agaciro abihaye Imana b’ukuri umuntu abona unahishe impamvu zindi. None se nihagira uvuga ko FPR yishe abasenyeri ba Kiliziya Gatorika barenga 6 ninde uzabiha agaciro mu gihe mu Rwanda hari abiyita ba Bishop uruhuri kandi bamwe bafite imyitwarire ituma iryo zina ubwaryo rita agaciro?

-Kwibasira Kiliziya Gaturika byatumye umubare w’abagaturika b’abanyarwanda usubira hasi cyane, mu gihe mu 1994 bari 67% by’abanyarwanda bose, ubu ntabwo barenga 48% by’abanyarwanda bose! Mbere ya 1994 iyo wabazaga umukozi w’Imana bakwerekaga Padiri cyangwa Musenyeri runaka ariko ubu iyo ubajije bakubwira Rutayisire, Masasu, Rwandamura n’abandi… Gitwaza we kubera kudashaka kujya mu kwaha kwa FPR cyane ntawe ugitinyuka kumuvuga.

-Gucamo ibice amadini asanzwe akomeye no gushyira mu buyobozi bw’ayo madini abantu bizewe ko bari mu kwaha kwa FPR ijana kw’ijana, ibyo byaragaragaye muri ADPR ndetse no mu bayisilamu n’ahandi…

Tugarutse ku by’amadini akorera Shitani umuntu yakwibaza ibibazo bimwe na bimwe:

-Tuzi ko mu Kiliziya iyo umuntu abatizwa havugwa ko umuntu yanze Shitani n’ibyayo yose. None se ubwo umupadiri uzabatiza hakavugwa ayo magambo, abasenga Shitani ntibashobora kumurega ivangura no kubiba amacakubiri kandi bikemerwa kuko azaba abangamiye uburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko?

-Tuzi ko Perezida wa Repubulika iyo agiye kurahirira imirimo yo kuyobora igihugu asengerwa n’amadini atandukanye amusabira ku Mana ngo azasohoze imirimo ye neza. Ikibazo cyanjye ni iki. Uhagarariye Shitani nawe azahabwa umwanya nawe aragize Perezida wa Repubulika Shitani ngo izamufashe gukora imirimo ye neza?

-Hari ibikorwa byiswe National Prayer Breakfast bikunze kuba mu kwezi kwa mbere mu Rwanda, Ese abahagarariye Shitani bo bazajya babihezwamo ko usanga amagambo Perezida Kagame avugiramo ahubwa ahuye mahwi n’ibikorwa bya Shitani?

Mu gusoza umuntu yavuga ko abakorana na Shitani n’ubundi basanzwe bahari icyaburaga n’uko byajya ku mugaragaro ndetse bikanashishikarizwa abanyarwanda ku mugaragaro.

Mu rwego rwa poitiki y’isi birazwi ko abantu benshi b’ibikomerezwa bafite aho bahuriye n’imiryango ndetse n’amadini akorana na Shitani cyangwa ibindi binyabubasha by’ikuzimu, ibi bikaba bishaka kuvuga ko Perezida Kagame mu gushaka ingufu yiyambaza abo bantu kandi akaba yiteguye gukora cyangwa akaba akora ibyo bamusaba byose kugira ngo agume ku butegetsi.

Ese ko Perezida Kagame ahora mu kirere nk’inyoni muzi aba yagiye hehe?

Muzi yarategetswe iki ko wagira ngo hari icyamurigase munsi y’ikirenge ko aticara hamwe?

Ese abantu baburirwa irengero mu Rwanda umunsi ku munsi twamenya bajya hehe aho ntibaba baranzweho ibitambo mu mihango ya gipagani?

Perezida Kagame ni umuntu wagaragaje kenshi kutoroherana na gato, umuntu udashobora kwemera ko n’ishyaka rito nka Green Party rigira umuntu waryo uba umuyobozi w’umudugudu cyangwa nyumbakumi, amadini akorana na Shitani yakwemerwa gute na RGB nta mugisha Perezida Kagame ubwe abihaye? Byashoboka nta nyungu za FPR zirimo gute?

Amashyaka menshi yagiye yangirwa gukora andi araseswa ndetse n’abanyapolitiki benshi barafungwa abandi barahunga ngo baregwa kwigisha amacakubiri (ibitandukanya n’inyungu za FPR na Kagame) noneho se abavugira SHITANI bo mu kwihanganirwa s’uko batabangamiye inyungu za FPR  niba ahubwo batayikorera cyangwa niba atari FPR igiye gushinga ariya madini?

Ben Barugahare