Amahanga akomeje guhagarikira u Rwanda imfashanyo

Nyuma y’igihugu cy’u Buhorandi cyahagaritse imfashanyo ingana na Miliyoni 5 z’amayero cyahaga u Rwanda yo gufasha mu ngengo y’imali ya buri mwaka na Leta zunze ubumwe z’Amerika zahagaritse inkunga ya gisirikare y’amadolari ibihumbi 200, noneho u Bwongereza nabwo igihugu gisanzwe gicuditse cyane n’u Rwanda cyavuze ko kigiye kuba kiretse gutanga miliyoni 16 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (Pound) cyari gutanga muri uku kwezi. Ngo u Bwongereza ngo bwabaye buretse gutanga iyo mfashanyo ngo burebe niba u Rwanda rwujuje ibigenderwaho mu guhambwa imfashanyo.

U Bwongereza nibwo buha inkunga nini u Rwanda kurusha abandi igera kuri Miriyoni 75 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (Pound), bwari bwabanje guseta ibirenge mu gufatira ibyemezo nyuma habaho kwisubiraho kuri uyu wa gatanu.

Ibihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi (Les pays scandinaves) igihe byari mu nama y’ubutegetsi ya Banki nyafurika itsura amajyambere byashyizeho igitutu bituma miliyoni 39 z’amadolari zagombaga kujya mu ngengo y’imali y’u Rwanda ziba ziretse gutangwa kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

U Buhorandi nicyo gihugu cya mbere cy’i Burayi cyafashe icyemezo cyo guhagarikira u Rwanda imfashanyo kubera ibirego bikubiye muri cyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye byo gufasha inyeshyamba za M23 zo muri Congo. Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Buhorandi yatangaje ko bahagaritse imfashanyo ya Miriyoni 5 z’amayero ijya mu ngengo y’imali y’u Rwanda buri mwaka mu rwego rwo gufasha ubutabera ariko ko izindi mfashanyo zica mu miryango itagengwa na Leta zizakomeza gutangwa.

Leta y’u Rwanda yo mu ijwi rya Ministre w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Louise Mushikiwabo ikomeje guhakana ibyo iregwa ikavuga ko bibabaje kuba ibihugu byose bishingira ku cyegeranyo yita ko kirimo ibinyoma mu guhagarikira u Rwanda imfashanyo kandi ngo u Rwanda batabanje kurubaza ngo rwisobanure.

Ministre Mushikiwabo yagiranye inama n’izo mpuguke zakoze kiriya cyegeranyo gishinja u Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2012 ngo aziha ibisobanuro ngo binyomoza ibikubiye mu cyegeranyo zakoze.

Nyuma y’inama Mushikiwabo ndetse na bamwe mu bayobozi muri Leta y’u Rwanda bagiranye n’izi mpuguke za Loni yagize ati “Ubu dushoje ibiganiro twagiranaga n’itsinda ry’impunguke ndetse mu buryo bufatika twanyomoje buri kimwe mu bishinjwa u Rwanda tunatanga ibimenyetso simusiga. Nitumara kugeza ibi bimenyetso ku bafatanyabikorwa bacu, turizera ko biri bubafashe kubona ukuri bifuza kubirebana n’uru rugamba ruri gucishwa mu itangazamakuru n’abanyapolitiki hagamijwe kugereka iki ikibazo (intambara muri Congo) ku Rwanda.”

Yakomeje agira ati “U Rwanda rurangajwe imbere no kugubanya ubukene, iterambere ry’ubukungu no kwihaza muri byose. Aba bantu ntibashobora kwiha umwanya wo kutuyobya bene aka kageni.”

Uyu mudamu ariko yiyibagiza ko ibi bihano amahanga abifashe atinzeho imyaka myinshi, kuko yagombye kuba yarabifatiye u Rwanda kuva muri 1996 ubwo rwateraga Congo ikitwa Zaïre naho Uganda yo yagombye kuba yarabifatiwe mu 1990 ubwo yakomezaga gufasha FPR gutera u Rwanda kugeza aho FPR ifatiye ubutegetsi. Bigaragare ko ari U Rwanda ari Uganda byari bimaze kugira akamenyero kabi.

Perezida Kagame we mu muhango wo gutaha ishuri rya gisirikare rya Nyakinama, yavuze ko ibihumbi 200 by’amadolari abanyamerika bari bamaze guhagarika ntacyo bivuze, uretse ko n’ubundi ayo madolari ari make cyane ku buryo benshi babonye ko icyo cyemezo cya Leta y’Amerika ari nko kwiyerurutsa, ariko mu rwego rwa politiki na diplomasi ni intambwe ikomeye kuba byibura Leta y’Amerika yemera amafuti ya Leta ya Kagame.

Ubu umuntu yakwibaza niba noneho Perezida Kagame ashobora gutinyuka kongera kwigerezaho ngo avuge ko inkunga ibihugu byamuhagarikiye ntacyo bimubwiye nk’uko yabivugiye i Nyakinama mu gihe azi neza ko 1/3 cy’ingengo y’imari kiva mu baterankunga.

Ibi byemezo biragaragara ko ibihugu byose cyane cyane ibitera u Rwanda inkunga byahagurukiye ikibazo cya Congo n’ubwo bwose ibi byemezo bije bitinze ugereranije n’igihe Kagame na bagenzi be bamaze bayogoza akarere k’ibiyaga bigari ntawe ubatunga agatoki, uko kutabatunga agatoki no kubakingira ikibaba byakomeje gutuma bitwara nk’abari hejuru y’amategeko bashaka guhindura Congo ndetse n’akarere kose k’ibiyaga bigari akarima kabo.

Ikindi ariko amahanga yagombye kwitaho ni akababaro k’abanyarwanda baheze mu gihirahiro kubera ubutegetsi bw’igitugu bubica umusubizo bwizeye ko ntacyo amahanga ashobora gukora. Nta kintu kibabaje nko kubona amafaranga ava mu misoro y’abaturage b’abahorandi harimo n’umuryango n’inshuti za Madame Victoire Ingabire ari yo yoherezwa agakoreshwa mu guhemba abirirwa bagaraguza agati Madame Ingabire ngo baramucira imanza. Amahanga yagombye guhagurukira ikibazo cya demokarasi n’umuco mubi wo kudahana wokamye abayobozi ba FPR kuko kudahanwa aribyo bituma bakomeza kwishora mu bikorwa byo gutsemba imbaga. Kandi u Rwanda rugendeye ku butegetsi bufite demokarasi ntabwo rwajya kwanduranya n’ibihugu by’abaturanyi.

Ese ibi byaba ari intangiriro y’iherezo ry’ubutegetsi bw’igitugu? Reka tubitege amaso.

Marc Matabaro