AMAHANO I LAHAYE, MU RUKIKO MPUZAMAHANGA MPANABYAHA : KWICA URUBOZO UMUKAMBWE FELISIYANI KABUGA W’IMYAKA 88!

Félicien Kabuga

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

Inkuru ibabaje dukesha urukuta rwa Facebook rw’umwe mu bana b’umukambwe Felisiyani KABUGA,  ufungiye i Lahaye mu Buholandi, ku cyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha; ni uko ubu yaba akomeje kwimwa uburenganzira bwemererwa imfungwa. Ku buryo bw’amahano atari amenyerewe muri ruriya rukiko, ariko ngo akaba yaba atangiye no gukorerwa n’iyicwarubozo aho arwariye.

 Mu nyandiko yuje agahinda kubera ibikorerwa umubyeyi we, umwe mu bakobwa ba Kabuga akaba yibutsa Abanyarwanda bose, ndetse n’inshuti z’u Rwanda, ko twese dukwiye guhagurukira rimwe,  tukamagana amabi n’akagambane, ingoma ya Kigali ifatanyije na ba Mpatsibihugu, bakomeje kugirira bamwe mu banyarwanda bibasiwe. By’umwihariko ku banyarwanda, bakaba bakwiye kwibuka ko, wanga kwamagana akarengane kagirirwa abandi, nyamara wiyibagije ko ejo wakibona ari wowe utahiwe, bikagushobera. 

Iyi mpuruza ikaba ije nyuma y’indi yayibanjirije, y’uko Felisiyani KABUGA yimwe uburenganzira, bwo kwihitiramo umwunganira mu iby’amategeko abifashijwemo n’umuryango we. Ibikomeje gukorerwa uyu mukambwe, ku cyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha; bikaba birenze uko uwo ari we wese yabitekereza, ku buryo bishoboka ko mu mateka ya ruriya rukiko, yaba nta n’iyindi mfungwa, yaba yibasiwe, ku rugero nk’urwo bari kubigirira uyu mukambwe.

Byatangiye bakuraho ikirego cyo gutumiza imipanga, ngo yagombaga kwifashishwa mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside ya 1994; kubera gusanga barasisibiranyije ubuswa. Iki cyaha cyonyine kikaba aricyo kifashishijwe, mu guhindanya isura ya Felisiyani KABUGA, bamuhimbiraho inyito y’ “umuterankunga wa Jenoside”. Iki kirego cyakomatanywaga n’icyo gukwirakwiza iyo mipanga n’izindi ntwaro mu gihugu, cyane cyane muri Prefegitura ya Gisenyi, cyo cyarekewemo; abazi gusesengura iby’imanza bakomeje kugaragaza ko uru rubanza ruzabiza icyuya ruriya rukiko, rukazaba urw’amateka, runashyira ku mugaragaro ibinyoma bya karahabutaka byubakiyeho  inkuru ya Jenoside ya 1994. Iyi ngingo umwanditsi Maghene DEBA, yarayisesenguye ayiva imuzi, tuyibahindurira mu rurimi rw’Ikinyarwanda hano kuri TheRwandan.com.

Hakomejwe kwibazwa niba ibikorerwa umukambwe Felisiyani KABUGA aho afungiye, byaba bigamije kumuhorahoza; bamwikiza ngo barebe ko urubanza rwe, rushobora kuzashyira ku karubanda akari imurori, rwaburizwamo. Uko byagenda kose ukuri kuzatsinda, abarwana nako, bararwana urwa ndanze, kandi ibimenyetso bikomeje kwisukiranya ko burya atari buno. 

Abanyarwanda bakunda ukuri kandi bakanga akarengane rero; duhaguruke, dutabaze n’inshuti z’ukuri z’abanyamahanga barambiwe amabi ya Kigali n’abafatanyabikorwa babo, dutabariza umukambwe Felisiyani KABUGA, ukomeje gukorerwa iyicarubozo i Lahaye.