KWIFASHISHA ABAGORE B’ “IBIZUNGEREZI” MU BUTASI : FPR/RPF YANZE GUTATIRA AMAYERI Y’UBUTASI YAKORESHAGA IKIRI MU ISHYAMBA

Yanditswe na Albert MUSHABIZI

FPR/RPF ikiri mu ishyamba, mu rugamba rwayitahukanye ku ntsinzi yo muri Nyakanga 1994; ngo yaba yarakoresheje abakobwa n’abagore b’uburanga; barya bakunze kwitwa ‘ibizungerezi’ mu gutata ingoma ya MRND yayoboraga igihugu. Aba bagore ngo bakaba barakunze kubatega abari mu nzego nkuru za gisivili; ndetse n’iza gisirikare. 

Nyuma y’intsinzi,  hari n’abagore bigambaga ko bakoze uwo murimo, hakaba n’abahwihwiswaga ko bawugororewe; bamwe muri abo bari gushyingira abana babyaranye n’abahoze mu nzego nkuru za gisirikali na gisivili ku ngoma ya MRND. No ku ruhande rw’abatsinzwe urugamba, inkuru nk’izo ziracyatunga agatoki abayobozi ba gisivili n’abasilikali bakuru, baba baragiraga inshoreke, batazi ko zibaneka. Inyinshi muri izo nshoreke, ubu zo ziri mu gihugu, mu gihe abo zahoze zineka bo, ari impunzi hanze y’igihugu, bari mu magereza mu gihugu no hanze, cyangwa se bamaze kwitaba Imana.

Mu bushotoranyi bwakunze kuranga ingoma ya FPR/RPF, ibanira nabi ibihugu bituranyi mu butasi no guteza umutekano muke; ubu butasi bwifashisha abakobwa n’abagore b’uburanga bwakunze kugaragara. Mu bihugu bituranyi ndetse, hagiye havugwa n’imfu z’abayobozi ba gisivili na gisilikali zaba zaragizwemo uruhare n’izi ntasi zidasanzwe. General KAZINI muri Uganda, bivugwa ko yahitanwe n’umugore waba warakoreshejwe muri ubu buryo. General Adolphe NSHIMIYIMANA wo mu Burundi, nawe urupfu rwe rwavuzwemo ko, yaba yari yaramaze kwinjirirwa na bene izi ntasi. Izo zari zimwe mu ngero nyinshi ku mfu z’abakomeye mu bihugu bituranyi, zaketswemo ukuboko k’u Rwanda ruyobowe na FPR/RPF; ingero zindi za bene ubu butasi nazo ntizirondoreka. 

Inkuru iri gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, ubu ni umukobwa w’ikizungerezi w’umunyarwandakazi, waba ari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda, akurikiranweho icyaha cy’ubutasi. Nk’uko ikinyamakuru gikorera kuri murandasi chimpreports.com cyabitangaje, kuwa 23 Mata 2021, Jennifer BYUKUSENGE yatawe muri yombi kuwa 5 Mata uyu mwaka. Muri iyi nkuru yacyo berekana, na videwo ye ari mu ndege yamuzanye ya RwandAir; ngo akaba yaraje ari mu mugambi wo guhitana umusirikari mukuru w’ingabo za Uganda, UPDF, witwa Generali Majoro Sabiiti MUZEEYI MAGYENYI. Uyu mugenerali wigeze kungiriza umuyobozi mukuru w’igipolisi, yayoboye kandi imitwe ya polisi y’igisirikali n’ingabo zidasanzwe; naho kuri ubu ayobora icyanya cy’inganda cya Luweero.

Ikinyamakuru virungapost.com kigendera mu murongo wa propaganda ya Kigali nk’igihe.com, dore ko ngo byaba binahuje ubuyobozi; nacyo mu nkuru yacyo yo kuwa 13 Mata cyatabarije Jennifer BYUKUSENGE. Kikaba cyarashyiraga mu majwi urwego rwa gisirikali rushinzwe iperereza CMI rwa Uganda, ko rukunze kwibasira Abanyarwanda ngo rubahora ubusa. Bikaba bimaze kumenyerwa ko intasi Kigali ituma Uganda, zitagifite amahirwe yo guhungabanya umutekanano wa Uganda, isigaye icanye ku maso, aka ya mvugo iharawe muri kino gihe. Hashize igihe Uganda ikora igikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda intasi zayo, iba yataye muri yombi; igikorwa kibera ku mupaka uhuza ibihugu byombi ugifunze, kubera umubano w’amakimbirane yabaye agatereranzamba.