Yanditswe na Nkurunziza Gad
Urubanza rwa Bagirishya Jean De Dieu uzwi ku mazina ya ‘Jado Castar’ rwasubitswe ku nshuro ya biri kubera ko abacamanza bari mu mahugurwa.
Uyu mugabo wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB) kuri uyu wa Kane tariki 23 nibwo yagombaga kuburana ubujurire mu Rukiko rukuru, ariko urubanza ntirwabaye kubera ko abacamanza bari mu mahugurwa.
Ku wa 13 Ukwakira 2021 ni bwo urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka ibiri, nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yari mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball cyabereye i Kigali hagati ya tariki ya 10 n’iya 20 Nzeri 2021, ishinjwa gukinisha abakinnyi bakomoka muri Brésil batujuje ibisabwa.
Ibi bikaba byaratumye U Rwanda rwakuwe mu irushanwa ndetse na FRVB ihagarikwa amezi 6 y’agateganyo mu gihe Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyballl ku Isi (FIVB) irimo gukora iperereza neza.
Jado Castar yahise ajuririra ngo igihano yahawe n’urukiko ngo gisubikwe, yagombaga gutangira kuburana mu bujurire tariki ya 6 Ukuboza, 2021 ariko urubanza rurasubikwa nyuma y’uko umucamanza atabonetse, urubanza rwimurirwa tariki ya 24 Ukuboza 2021 ariko nabwo ntirwabaye bitewe n’uko abacamanza bagomba kuruburanisha bari mu mahugurwa, rukaba rwimuriwe tariki ya 28 Mutarama 2021.
Ubwo yatabwaga muri yombi tariki 20 Nzeri 2021, yashinjwe ko mu gihe cyo gushaka aba bakinnyi yanditse ubutumwa bwerekana ko Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil yamusubije kandi atari byo. Abo bakinnyi ni Aline Siqueira, Apolinario Caroline Taiana, Mariana Da Silva na Moreira Bianca Gomes.
Icyo gihe Brésil yohereje abakinnyi ariko ntiyahita itanga ibaruwa isobanura niba nta gihugu na kimwe bakiniye nka rimwe mu mabwiriza yagenwe n’Ishyirahamwe rya Volleyball ku Isi (FIVB) mu gihe abakinnyi bagiye gukinira igihugu bavukamo.
Mu gutinda guhabwa ibaruwa yemeza ko abakinnyi nta gihugu bakiniye, Jado Castar yishyize mu mwanya wa Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri Brésil asubiza yohereza ubutumwa nk’uwemeza ko nta mpamvu bafite yababuza gukinira u Rwanda.
Aba bakinnyi bakiniye u Rwanda ku nshuro ya mbere nyuma yo kugera i Kigali muri Kanama uyu mwaka, ni bo bagaragajwe nk’abakinnyi batujuje ibisabwa mbere y’umukino rwari rugiye guhuramo na Sénégal ku wa 16 Nzeri 2021.
Nyuma y’aho aya manyanga avumburiwe, Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball muri Africa ryafashe umwanzuro w’uko irushanwa risozwa hatarimo ikipe y’u Rwanda kuko yahise isezererwa.
Jado Castar yemereye urukiko ko icyaha yagikoze ariko akavuga ko yumvaga biri mu nyungu z’igihugu kugira ngo kibone abakinnyi ku gihe ndetse cyitware neza mu mikino cyari cyakiriye.
Yavuze ko ibyo yakoze byose “yabitewe no gukunda igihugu’’ kuko atashakaga ko kibura amahirwe kandi cyarakiriye imikino.
Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano akurikiranyweho gihanishwa igifungo cy’imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni 5 Frw, ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwamukatiye igifungo cy’ imyaka ibiri.