Kagame akina n’imbwa ze ati “Umuryango wanjye nanjye tubifurije iminsi mikuru myiza

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ukuboza 2021, Perezida Kagame yahawe urw’amenyo n’abatari bacye nyuma yo gushyira kuri Twitter amafoto ye akina n’imbwa ze, akayaherekeresha amagambo yifuriza abantu iminsi mikuru myiza.

Kuri ayo mafoto abiri, Kagame agaragara arimo gukina agapira na nyakabwana ze ebyiri akunze kuvuga ko akunda cyane.

Amaze gushyira aya mafoto kuri Twitter yanditse ati “Umuryango wanjye, nanjye tubifurije iminsi mikuru isoza umwaka myiza. Njyewe nayitangiye neza.”

Nyuma y’aya magambo bamwe bahise batangira kumuhata ibibazo, abandi bibaza ukuntu avuze ngo ‘Njye n’umuryango wanjye’ ku mafoto hakagaragara we n’imbwa ze.

Hari uwanditse ati “You and your family or your dogs? Musaza nawe uradutuburiye pe. Anyway ibihe byiza nawe, ariko uriya mwaka wegure kuko utugejeje aho umwanzi nawe yumirwa.”

Undi ati “Iyo uvuga uti njyewe imbwa n’imbwa zanjye tubifurije iminsi mikuru myiza.”

Si ibi gusa kandi kuko ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abantu barasa n’abacitse ururondogora bamwe bavuga ko perezida wabo yisanishije n’abanyamahanga batanga urugero kuri Perezida wa Amerika Joe Biden, ukunze kwifotozanya n’imbwa ze zo mu bwoko bwa German Shepherds.

Abanenga Kagame, bavuga ko atari akwiriye kwifotozanya n’imbwa yifuriza abanyarwanda n’abandi iminsi mikuru myiza kuko imbwa ntacyo zisobanuye mu muco nyarwanda.

Hari uwanditse ati “Ibi ni agasuzuguro n’umurengwe ukabije. Imbwa ntacyo zisobanuye mu muco nyarwanda simbona impamvu yo kuza kuzirata hano. Washatse kwigana Joe Biden wifotozanya n’imbwa ye Major? Hhh wowe ntibikubereye kuko uyu si umuco nyarwanda ahubwo ni urwiganwa ni ico uzanye iwacu i Rwanda.”

Abandi nabo bati ubonye iyo yifotozanya n’inka cyangwa umuryango we ko aribyo bifite igisobanuro gikwiye ku muntu uri mu mwanya nk’uwe.