Isomwa ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba uregwa jenoside ryasubitswe

Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwasubitse isomwa ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba.

Mugimba ashinjwa kuyobora inama yiswe iya ‘comité de crise’ (inama nyobozi yo mu bihe bidasanzwe) yo ku itariki ya 8/4/1994, ngo yakorewe kwa Mugimba igacura jenoside, igakora intonde z’abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda i Kigali.

Urukiko rwasobanuye ko iryo subika ryatewe n’umwe mu bacamaza b’inteko yaburanishije urwo rubanza uherutse kuzamurwa mu ntera ubu akaba abarizwa mu rukiko rw’ubujurire.

Mugimba woherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi muri 2016 akurikiranyweho ibyaha bya jenoside ubushinjacyaha buvuga ko yakoreye mu gace ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali, bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu. We arabihakana agasaba kurekurwa.

Ubwanditsi bw’urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza bwabwiye BBC ko icyemezo cyo gusubika isomwa ry’urubanza rwa Jean Baptiste Mugimba cyamenyeshejwe ababuranyi bose hifashishijwe ikoranabuhanga ry’urukiko.

Bamenyeshwa kandi ko isubikwa ritewe n’uko umwe mu bacamanza bari mu nteko yaburanishije urwo rubanza aherutse kuzamurwa mu ntera n’inama y’abaminisitiri akajyanwa mu rukiko rw’ubujurire kandi ko atarasimburwa.

Mu iburanisha ry’ubushize mu kwezi kwa 11, Jean Baptiste Mugimba, w’imyaka 64, yari yasabiwe n’ubushinjacyaha igihano cy’igifungo cya burundu ngo kubera uruhare rwe muri jenoside cyane cyane mu gace ka Nyakabanda mu mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwasesenguye inyandiko yavuye mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo yagaragaje ko uwo Mugimba Jean Baptiste ari we wayoboye iyo nama ubwe kandi iwe mu rugo.

Buvuga ko ubuhamya bwatanzwe bugaragaza ko Mugimba yari mu Nyakabanda tariki 8/4/1994, mu gihe we avuga ko yari arwaye, ubundi ko atari ahari.

Mbere ya jenoside, Jean Baptiste Mugimba yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka CDR riregwa kuba ryarigishije urwango rwagejeje ku ihigwa n’iyicwa ry’abatutsi.

Muri urwo rubanza, abunganira Mugimba ari bo Me Gatera Gashabana na Me Barangondoza Jean Damascène bavuze ko ubuhamya bw’uwiswe Dam nta gaciro bwakagombye guhabwa kuko bigaragara ko atavugisha ukuri.

Bavuga ko ibyo yavuze imbere y’ubushinjacyaha, ubugenzacyaha n’imbere y’urukiko, binyuranye n’ibyo yavuze mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali. Bari basabye ko ubwo buhamya bwateshwa agaciro n’urukiko rugategeka ko Jean Baptiste Mugimba agirwa umwere agafungurwa.

Urukiko Gacaca rwa Rwezamenyo ntirwigeze rukatira Mugimba, ahubwo rwari rwamutegetse kwishyura miliyoni 34 z’amafranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo. Gusa mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu rugereko rw’urukiko rukuru, iki cyemezo cyabanje kuvanwaho n’urwo rukiko.

Umwanditsi mukuru w’uru rukiko yavuze ko hataramenyekana indi tariki uru rubanza ruzasomerwaho, ko byose bizaterwa n’igihe uwo mucamanza azasimburirwa.

BBC