Amaraso ya ba Nyakamwe ni yo Kagame yagize ihenero!

Thomas Sankara Habyarimana

Ku batazi ihenero icyo aricyo, ni akayoga k’umutsama cg k’ubuki umugabo wa cyera yashyiraga hafi y’urutara/igitanda, uko inyota imukubise akihina mu nzu agasomaho, maze agasohoka afite akanyamuneza. Cg yaba abonye inshuti ye akunda akayisomyaho. Iyo yabaga ari inzoga nziza yatoranije iruta izindi gukomera.

Kanywamaraso, Kagame rero nawe ni ko ameze, ni ko asa, ni ko akora. Ubwo abo bagabo ba cyera babaga bishimira inyungu y’imirimo yabo, ko basaruye inzoga mu rutoke rwabo, bakenga mo izirushaho kuryoha bakazigira ihenero, Kagame asogongera ku maraso y’abahutu n’abatutsi akanayiyuhagira akayameshesha ibyo aryamamo n’ibyo yambara, yagera ku maraso y’imfubyi, izo yamaze ho imiryango yazo, akaryoherwa, akayagira ihenero asangira n’inshuti ze magara, kuko aba azi ko ntawenda kubamuryoza.

Uyu ni umunsi wa gatandatu ntabariza Rwigema, ndamwaka Rwigema ngo amurekure, areke kunywa amaraso y’iriya mpfubyi itagira kirengera. Ni jye jyenyine twasigaranye, ni jye umuzi amavo n’amavuko, ntabwo naceceka gutabariza Rwigema, ntabwo nzahora Rwigema atarabohorwa cg ngo ahorerwe.

Amambere, mu mezi abiri ashize, Bamutwaye ku kagoroba bazi ko ntawababonye, ariko kuko yabicyenze yahise anyoherereza WhatsApp, ati: “ Uwitwa superintendent Kabare, aje kuntwara, ngo hari ibyo bambaza ngo barangarura. Wicecekere turebe aho bigana. Ntagarutse kandi nabyo ubimenye.”

Narategereje uwo munsi ngo ndebe ko bamugarura ndaheba, hashize iminsi ibiri batamugaruye ntangira kumubishyuza, bamwaye baramurekura, bamushuka ko ibyo bamubazaga birangiye, ngo niyitahire. Ngo bamubazaga ibyo kwa Rwigara Assinapol.
Nuko hashize nk’ukwezi bamurekuye, noneho bamutwaye ntawe urabutswe aho yari yiriwe mu garage, imodoka ye bayiha umushoferi ayijyana iwe. Nanjye nakomeje gutegereza nkuko Imana yabinyoboyemo, kugeza ubwo imbwiye ngo noneho ni bibi.

Ni ko kuguhagurukira Kagame we! Reka ntoze abatoya ubutore turebe uhomba, wibuke ko ariko nakubwiye ko ari bo usigaranye bonyine. Nanjye ndagumya nzenguruke Yeriko, kdi natangiye kubona n’abaturuka iwawe mu nzu no mumaraso yawe, barambiwe amanyanga yawe.

Ijambo ni impano yanjye, ntirijya risohokera ubusa, rigaruka ryaciye ibintu iteka ryose risohotse. Ushake ubyemere cg ubihakane, Yeriko irarimbuka. Ngo waguze za missile na za mig n’amabombe atagira ingano!? Ngo ufite igisirikari kabuhariwe kizi kuniga no kurasa?

Jye, ndagutera mu mutima mw’izina rya Yesu utegeka abagome atabatwara! Ngo urinangira umutima ngo ntumurekura, reka kunsetsa! ITEGEKO naguhaye ntiwanze kuryubahiriza rikagusohorera ho, ari wowe ubwawe uryisohoreje? Si wowe ubwawe wimaze ho abantu, ninde wabigufashije mo? Ukora ibyo nshaka gusa. Ndagutegeka kuko nkuruta, narabikubwiye kuva cyera ko ndi shobuja wa mugaragu mubi we! Ushatse ujye ugerageza unyumvire, kuko ni hahandi usohoza ibyo nategetse. Abantu bawe bagushizeho, abandi ubamarira muri mabuso, abandi urabica. Hari uwabigufashije mo si wowe ubwawe ubyikorera?

Haba icyo umuntu azazira kdi mbisubire mo, impamvu ingana ururo. Amaraso ya Rwigema afite agaciro kenshi imbere yanjye. Sinzamutererana na rimwe, nzakomeza kukubwira ngo murekure, cg Yeriko yawe irimbuke.

Ngaho turwane sha, inangire nanjye ninangiye aka wa mutwa. Nkarabiye imbere y’Imana n’abantu, igihugu kirarimbuka ariko sijye ukirimbuye, ni Kagame wanga kumvira ibyo mubwira ngo arekure Rwigema. Ibyo ntibivuze ko n’ubundi atazakirimbura, kuko hasigaye akantu gato, ari rwo rubyiruko rukigendera ku ndirimbo, rutarasobanukirwa neza. Ariko ndarutoza rwose ibyo ndabimufashamo, ibindi byose yarabyikoreye, aha niba ashaka ko muha mo umusada ndawumuha.

Kagame erega si uko igihugu kiyoborwa, ntabwo ari uko umutegetsi yishakira icyubahiro, kwicira abaturage ubusa si bwo butware! None ngo bagukorere amategeko akurengera?

Ubwo bucucu bungana butyo wabukuyehe? Usa na So koko ku mugani wa ya ntore yawe!
Wa mbwa we, si twe twagushyizeho n’amaraso n’ubwitange bwacu, tubikunze kdi tubyemera? Kuki wabaye ikiburaburyo bene aka kageni, ukica abatabazi ukabamara, ukaduca mu gihugu twararwaniye guca ubuhunzi, ukatunyaga ibyacu tukajya kwangara twaraharaniraga kubaho?Warangiza uti ndashaka ubudahangarwa, ntihakagire umpohotera ngo akopfore! Uretse no kuguhohotera, nutatwumva ngo uhe abantu amahoro, ayo twaharaniye, tuzaguhotora wa ntumbi y’imbwa we!

Ariko ko mbona wirirwa uzenguruka ikirere ujya mu mahanga, mu bindi bihugu, nta rugero ukura ku bandi bakuru b’ibihugu!? Uko bayobora abaturage babo? Umutegetsi agomba kubaha abaturage kugira ngo bamwubahe. Umutegetsi wirirwa ahotora abaturage, bamwubahira iki?

N’utarekura Rwigema ngo asange abana, nzakomeza kumukwishyuza kdi uzamwishyura wanze ukunze. Ariko wa kabwa we, niba utagira abajyanama, ntiwabaza na wa mukobwa wawe mwiza, Ange, akakugira inama? Kuko we yumva neza kuba atagufite ho umubyeyi we, haramutse hari uwagutwaye nkakuriya watwaye Rwigema icyo byaba bisobanuye.

Nta soni ugafunga Rugigana ukongeraho Rwigema, warangiza ukarata ingabo zawe! Ubwo se ninde ubaruta? Abo bagabo bombi bagiye bakicara mu ndaki za adui hariya Karitusi – Butaro bakareba uko adui arya ibya nimugoroba, bwacya tukahasakiza, wowe uri kubuyera mu km 8 hariya ku munwa w’urugano?!

Uri imbwa gusa!

H.T. Sankara

1 COMMENT

  1. Uyu yifitemo ubusazi burenze ubukenewe cyangwa ihungabana niba hari abari hafi ye bamutabare bamujyane kwa muganga.
    Inyandiko zuzuyemo agasuzuguro,kwishongora,ubwirasi,kwiyemera n’ibitutsi ubu arumva zamarira iki basomyi?
    Isi irikoreye.

Comments are closed.