Amaraso y’abanyarwanda aramenekera iki muri Santarafurika?

Mu cyumweru gishize, tariki ya 24 mutarama 2021, havuzwe inkuru y’indege za Rwandair zagombaga kugwa ku kibuga cy’indege cy’i Kanombe bikananirana ku buryo zagiye kugwa Entebbe muri Uganda. Hari n’indege ya Kenya Airways iva Nairobi ijya Kinshasa ngo yarisanzwe inyura hejuru ya Kigali ngo yagombye gushaka indi nzira. Bamwe bavuze ko ari ikibazo cy’ibihu byinshi byari babuditse mu ijuru rya Kigali ariko abahaturiye bavuze ko uwo munsi nta kibazo nk’icyo babonye. Ngo hari umucyo, nta gihu, ndetse no mu ijuru hari hatamurutse. Kubera izo mpamvu abantu baketse ko hashobora kuba habaye ikibazo gikomeye cy’umutekano, bamwe ndetse batangira guhwihwisa kudeta, bakavuga n’abayiri inyuma. Ibyo byaje kurangira ibintu byose bisubiye mu buryo, ikibuga cy’indege kirongera kirakora bisanzwe.

Mu gihe twasaga n’abibagiwe ayo makuru, umuntu ufite abantu yizeye bakorera kuri kiriya kibuga yambwiye ko icyatumye ziriya ndege zihagarikwa kuri uriya munsi ngo hari imirambo ikabakaba 200 yari yavuye mu gihugu cya Santarafurika aho ingabo z’u Rwanda zirimo kurwana zifasha ubutegetsi bwaho guhangana n’inyeshyamba zishaka guhirika ubwo butegetsi. Nk’uko mubyumva ntabwo iyo nkuru nayihagazeho ariko kuyivuga uko iri ndumva ari ngombwa kugirango tubyibazeho. Ntabwo tuyobewe ko abagiye ku rugamba baba bashobora gukomereka cyangwa bagapfa. Niyo mpamvu ntawe byatangaza kumva ko bamwe mu ngabo z’u Rwanda zuriye indege zigiye kurwana muri Santarafurika bagarutse mu masanduku. Imiryango yabo izamenyeshwa ko baguye mu kazi, ko bitangiye igihugu. Umubyeyi uzumva iyo nkuru azimyira asige inkingi kuko nta kindi ashobora kubikoraho.

Repuburika ya Santarafurika ni igihugu gikikijwe na Repuburika iharanira demokarasi ya Kongo (mu majyepfo), Sudani y’amajyepfo na sudani (iburasirazuba), Cadi (mu majyaruguru) na Kameruni (mu burengerazuba). Kuva i Kigali ugiye Bangui (umurwa mukuru wa Santarafurika) ni kilometero hafi 2500, nukuvuga inshuro ebyiri z’urugendo kuva i Kigali ugiye Nairobi. Uciye mu kirere hari urugendo rwa kilometero 1473 unyuze hejuru y’umujyi wa Kisangani muri Kongo. Nta nyeshyamba z’abanyarwanda zibarizwa muri icyo gihugu. N’iyo zahaba ntabwo byazorohera kuzagaba ibitero mu Rwanda. Ibi ndabivuga kugirango nshimangire ko ziriya ngabo z’u Rwanda ziri kurwana muri Santarafurika ndetse zimwe zikaba zirimo kuhapfira zitarimo kurwanira ubusugire bw’u Rwanda. Niba hari inyungu zindi barwanira ntabwo izo nyungu ari iz’umwana w’umunyarwanda akwiye gupfira mu gihugu atazi n’icyo abantu barimo kurwanira. Ubuse abanyarwanda twabaye benshi ku buryo dufite n’abo kujya kuroha mu ntambara zidafite icyo zitwunguye na gito?

Mu Rwanda ikibazo nk’iki kirebana n’amaraso y’abana b’u Rwanda ntigishobora kuganirwaho yaba mu nama ya guverinoma, mu nteko ishinga amategeko cyangwa muri sena. Ni ikibazo perezida Kagame ubwe yihererana n’abantu bakeya b’inkoramutima. Abo bagwa ku rugamba nta jambo ryo kubaherekeza rizabavugirwa kuri radiyo y’igihugu, nta muhango wo kubasezera mu cyubahiro uzabakorerwa kuko bitagomba kumenyekana. Mbabariya abasore bazi ko binjiye mu ngabo z’u Rwanda bagiye gushaka imibereho ndetse no kurwanira urwababyaye bakaba bisanga mu ntambara nka ziriya zidasobanutse. Ibi bintu ni !byo kwamagana twivuye inyuma. Perezida Kagame amaherezo azabazwa ariya maraso y’abanyarwanda akomeje kumena.

Bruxelles, le 01/02/2021

Jean Baptiste Nkuliyingoma