Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza biyemereye ko ari bo bateye Bujumbura.

Mu rukerera rwo ku wa gatanu tariki 11 Ukuboza 2015, abantu bitwaje intwaro bateye ibigo bya gisirikare biri mu mu mujyi wa Bujumbura. Ndetse n’ahitwa Mugogomanga  muri Bujumbura Rural ikigo cya Brigade ya 120 cyatewe.

Guhera bujya gucya kugeza no mu gitondo i Bujumbura mu Burundi humvikanaga urusaku rw’amasasu y’imbunda zitandukanye harimo n’iziremereye ndetse umunsi wose wo ku wa gatanu abatuye Bujumbura bakomeje kumva urusaku rw”amasasu.

Ibigo bibiri bya gisirikare kimwe kiri mu majyaruguru ya Bujumbura n’ikindi kiri mu majyepfo y’uwo mujyi byatewe icyarimwe mu museke, abateye basubijwe inyuma nyuma y’imirwano ikaze yamaze amasaha menshi.

Hatewe ikigo cya Ngagara kiri mu majyaruguru ya Bujumbura, igisirikare cy’u Burundi kivuga ko abateye batashoboye kwinjira muri icyo kigo ngo abateye ndetse batakaje abantu benshi muri icyo gitero.

Ahagana mu majyepfo ya Bujumbura, mu gace ka Musaga, aka gace kakaba kabarizwamo ibigo byinshi bya gisirikare, habereye imirwano simusiga, bamwe mu basirikare ba Leta bisangiye abarwanya ubutegetsi maze basahura intwaro zari mu kigo kitwa Base nyuma binjira mu ishuri ryigisha abasirikare bakuru (Iscam). Nyuma abarwanya ubutegetsi baje kugabwaho igitero n’abasirikare ba Leta bari bavuye mu kindi kigo cya gisirikare kiri hafi aho, habereye imirwano ikaze yamaze amasaha menshi nyuma abarwanya ubutegetsi basubira inyuma baragenda.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi, colonel Gaspard Baratuza, yatangarije abanyamakuru ko 12 mu bateye bishwe abandi 20 barafatwa  mu gihe ngo mu ngabo za Leta ho hakomeretse 5 gusa ariko hari amakuru avuga ko hapfuye abasirikare 3 ba Leta.

Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, Bwana Willy Nyamitwe yatangaje ko abagabye ibyo bitero bari bagamije gusahura intwaro n’amasasu ngo bikoreshwe mu kujya gufunguza abafunze ibyo ngo byavuzwe na bamwe mu bafashwe.

Ibyavuzwe kuri iki gitero kuri Radio Ijwi ry’Amerika

Abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza biyemereye ko ari bo bagabye icyo gitero nk’uko babyemeza hano hasi

Email: [email protected]