Amashusho y’urukozasoni: intwaro nshya ya Leta ya Kigali mu kwibasira abatavuga rumwe nayo.

Yanditswe na Marc Matabaro

Mu gihe abanyarwanda benshi bari mu mahanga bakomeje guhaguruka bakerekana ko batishimiye ibikorwa n’ubutegetsi buriho mu Rwanda, noneho inzego ziyita iz’ubutabera n’iz’iperereza z’u Rwanda zazanye umuvuno mushya wo gukoresha amashusho y’urukozasoni arimo abana mu gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu bihugu byinshi by’i Burayi n’amajyaruguru y’Amerika, ubutegetsi bw’u Rwanda bwitwaje inzego z’ubugenzacyaha mu gukurikirana ibyaha ngo bya Genocide cyangwa iby’imitwe iburwanya bwo bwita ko ari iy’iterabwoba, burimo kugendera ku burangare n’icyizere bya bamwe mu bakozi mu nzego z’umutekano n’iz’ubutabera mu bihugu by’i Burayi n’Amerika bugashobora kugera kuri za mudasobwa na za telefone z’abantu bushaka kwibasira bafite inkomoko mu Rwanda.

Muti bimeze bite?

Benshi mwagiye mwumva abakozi b’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha mu Rwanda boherezwa mu bihugu by’i Burayi no mu majyaruguru y’Amerika ngo bagiye gukorana n’inzego z’ubutabera muri ibyo bihugu ku madosiye ajyanye na Genocide cyangwa ay’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Rero muri iyi mikoranire habaho ibikorwa byo gusaka mu ngo z’abakekwa hagatwarwa ibikekwa kuba ibimenyetso byakwifashishwa mu iperereza, ni ukuvuga impapuro, za mudasobwa, za telefone zigendanwa n’ibindi….

Ibi akenshi bikunze gukurikirwa no guhata ibibazo abakekwa aho inzego z’umutekano muri ibyo bihugu zifatanije n’iz’u Rwanda zikorana mu bikorwa byo gusuzuma ibimenyetso. Kubera icyizere n’uburangare no kutamenya ko inzego z’u Rwanda ziba zitagenzwa n’ubutabera ahubwo ziba zigenzwa no kugirira nabi abibasiwe, bamwe mu bakozi b’inzego z’iperereza z’u Rwanda baba bakora nk’abagenzacyaha bikinga mu cyiza bagashyira amashusho y’urukozasoni (Pornographie) agaragaza abana ndetse n’ibindi byabafasha kuneka ubuzima bw’abo bantu na nyuma y’amaperereza (logiciels espion).

Inzego z’ubugenzacyaha z’u Rwanda zizi neza ko ibijyanye n’amashusho y’urukozasoni agaragaza abana bato ari ikintu cyahagurukiwe cyane mu bihugu byateye imbere, ibi rero bakaba babikoresha mu kugerageza kwangiza ubuzima bw’abantu n’imiryango yabo mu gihe ibindi birego bijyanye na Genocide cyangwa gukorana n’imitwe y’iterabwoba babona bitarimo kubaha umusaruro bifuza.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona avuga ko muri kimwe mu bihugu by’i Burayi abagenzacyaha bavuye mu Rwanda bitwaje iperereza ngo ku bantu bakorana n’imitwe ubutegetsi bw’u Rwanda bwita iy’iterabwoba bashoboye guhabwa rugari n’abayobozi mu by’umutekano muri icyo gihugu cy’i Burayi bituma banashobora guhata ibibazo abakekwa, igitangaje ni uko muri icyo gikorwa cyanakozwemo isaka, za mudasobwa n’amatelefone y’abakekwa byari byaratwawe, nyuma y’amezi make bibaye ngo inzego z’igipolisi zo muri icyo gihugu mu buryo butunguranye ngo zasanze amashusho y’urukozasoni agaragaza abana muri mudasobwa za bamwe mu bakekwa!

N’ubwo iki kibazo kirimo gukurikiranwa mu rwego rwo hejuru n’inzego zibishinzwe ngo ukuri kugaragazwe ndetse n’ababigizemo uruhare bakurikiranwe, ibi byagombye kubera isomo abanyarwanda bakarushaho gukaza umutekano wabo ndetse bakirinda kwizera uwo ari we wese n’iyo yaba ashinzwe umutekano cyangwa umukozi mu by’ubutabera mu gihugu cy’amahanga atuyemo ngo amuhe amakuru ya ngombwa ajyanye n’ubuzima bwe bwite adafashe ingamba za ngombwa zatuma yizera ko nta burangare cyangwa ubunyamwuga buke buzabaho ku ruhande rwabo ku buryo Leta y’u Rwanda yakwitwaza inzira z’amategeko ngo igere ku makuru bwite y’abantu cyangwa inashobore gutekinika ibimenyetso byabahindura abanyabyaha ruharwa mu bihugu batuyemo.