Amashyirahamwe yo muri Israel arasaba Perezida Kagame gusobanura neza ibyo kwakira abimukira.

Ministre w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu na perezida Paul Kagame bivugwa ko bateganya kubonana kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017.

Biravugwa ko uku kubonana byaba biri muri gahunda yo kunoza umusezerano yo kohereza ibihumbi by’impunzi zikomoka muri Afrika ziva muri Israel zijyanwa mu Rwanda.

Ministre w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu we yarangije gutangaza ku mugaragaro umugambi wa Leta ya Israel wo kwirukana ku ngufu abimukira b’abanyafrika bakoherezwa mu Rwanda.

Ariko ku ruhande rw’u Rwanda, Ministre Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga we avuga ko abazaza mu Rwanda bavuga muri Israel n’abazaza ku bushake bwabo.

Uko kuvuga indimi ebyiri kwatumye amashyirahamwe yo muri Israel aharanira uburenganzira bwikiremwamuntu asaba Perezida Paul Kagame gutanga ibisobanuro byimbitse kuri iki kibazo cy’impunzi.