Amatora y’umukuru w’igihugu 2017: Diane Shima Rwigara na Gilbert Mwenedata bagakwiye kwishyirahamwe kubera ko bahuje imigabo n’imigambi.

Maze iminsi nkurikira inkubiri y’amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka 2017. Mu ntangiriro y’ukwezi kwa Gatanu nibwo umwali Diane Shima Rwigara benshi babatije akazina ka “Ndabaga” uvugwa mu mateka y’U Rwanda nk’intwari.

Abakurikiranira hafi iby’uyu mwali waje atunguranye bahamya ko aziye igihe ndetse afatwa nk’ijwi rya batarigira kuburyo imigabo n’imigambi bye bidoma agatoki ku bibazo by’ugarije abanyarwanda. Bidateye kabiri uwitwa Gilbert Mwenedata nawe yaje asa ni utunguranye usibye ko we yigeze guhatanira umwanya w’ubudepite nk’umukandida wigenga aza gutsindwa amatora muri 2013.

Abakandida Dr Frank Habineza, Diane Shima Rwigara, Gilbert Mwenedata na Philippe Mpayimana bamaze kugaragaza ubushake bwo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu usibye perezida Paul Kagame, bamaze kugaragaza incyamake y’imigabo n’imigambi yabo. Hari iyo bahuje bose irimo ubukene n’ubushomeri ariko nanone hari babiri bahuje hafi imigambi yose usibye ko babisobanura ugutandukanye.

Abo nta bandi ni Rwigara na Mwenedata. Ubwo yatangazaga ku mugaragaro ko azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, Rwigara yakomoje ku bibazo bimwe byugarije abanyarwanda aje gukomera, yibanze cyane ku ibura ry’urubuga rwa politike, aha yasomanuye ko ikibazo nyamukuru kiri mu Rwanda ari ubwisanzure bwo kuvuga ibitagenda. Yungambo ati “ ntago wakemura ibibazo udafite uburenganzira bwo ku bivuga”. Anavuga ko ikibazo cy’umutekano muke aho abantu baburirwa irengero abandi bakicwa ariko ababikoze ntibashikirizwe ubutabera. Ibindi bibazo avuga ko aje gukemura ni ubukungu bwihariwe n’amamwe, iterambere ritagera ku banyarwanda bose ndetse n’uburenganzira bw’ibanze harimo icyumbi, kwiga, amazi n’ubuvuzi n’ibiryo.

Mu byukuri ibi bibazo byose avuga ntawe utabibona nubwo benshi ndetse harimo n’intumwa za rubanda zitinya kubivuga kugirango bibonerwe umuti. Nyuma y’igihe ananizwa kubona icyumba akoreramo ikiganiro n’abanyamakuru, Mwenedata yashize abwira abanyamakuru ibibazo yifuza kuzakemura naramuka atorewe kuyobora igihugu. Muri ibyo bibazo hafi ya byose bihuye n’ibyo Rwigara aharanira gukemura. Ntiriwe ndondora kimwe ku kindi, nyuma yo kubisesengura nasanze bahuje umugambi bityo byaba byiza bishize hamwe kugira ngo barusheho kugira imbaraga nyinshi cyane ko bafite akazi katoroshe ko guhatana na perezida Kagame umaze imyaka irenga 20 ayoboresha iterabwoba ku batavuga rumwe nawe ndetse akaba yarahinduye itegeko nshinga kugirango agundire ubutegetsi.

Nubwo rwose nta gishya kitezwe mu matora ateganyijwe uyu mwaka cyane ko itegeko nshinga ryadozwe nk’umwenda ukwiye Kagame wenyine bityo abandi bose utababera.

Rwigara na Mwenedata nibishyire hamwe nkuko abanyarwanda bavuga ngo “ubumwe n’imbara”” byaborohereza mu rwego rw’amafaranga ndetse no gukoresha umwanya muto bafite wo kwiyamamaza.

Ariko kandi ntawakwirengagiza imbaraga ziri mugukora buri umwe ku giti cye, bituma buri umwe wese ashiyiramo imbaraga nyinshi bityo bikaba byakuzuzanya. Diane Shima Rwigara na Gilbert Mwenedata mukomereze aho igihe n’iki. Urubyiruko rwifuza kubona ubuyobozi buhindutse mu mahoro amateka mabi yaranze igihugu cyacu agahinduka.

Reka ndangize nsaba perezida Kagame ko agifite amahirwe yo guhindura umwanzuro yafashe wo kugundira ubutegetsi, abikoze byatumba aba umukuru wambere w’igihugu cy’U Rwanda ubashije kurekura ubutegetsi hatamenetse amaraso.

Ariko nanone niba Kagame ahisemo kubugundira sibyiza rero ko imisoro y’abanyarwanda bishwe n’inzara yakoreshwa mu cyitwa “amatora” kandi bizwi neza ko ari ikinamico rishaka kurangaza abanyarwanda n’abanyamahanga.

Nshigikiye byimazeyo icyemezo cy’umuryango w’umumwe by’ibihugu by’Uburayi wafashe wo kutazohereza indorerezi.

This message is for you Diane Shima Rwigara and Gilbert Mwenedata

You gain strength, courage, and confidence by every experience in which you really stop to look fear in the face. You are able to say to yourself, ‘I lived through this horror. I can take the next thing that comes along.’ Eleanor Roosevelt

By Prosper