Umunsi w’impunzi y’umunyarwanda tariki ya 24 kamena 2017 i Paris mu Bufaransa

UBUTUMIRE

Ikibazo cy’ubuhunzi mu Rwanda kimaze kuba akarande. Abanyarwanda benshi bahunze itotezwa n’umutekano muke baba hirya no hino mu bihugu binyuranye cyane cyane ibituranye n’u Rwanda kandi umubare wabo ugenda wiyongera uko bwije uko bucyeye.

Kugirango turusheho kumvikanisha icyo kibazo cy’ingutu, kugirango dushishikarize abo bireba bose kukibonera umuti urambye :

Tuzizihiza umunsi w’impunzi y’umunyarwanda  tariki ya 24 kamena 2017 i Paris mu Bufaransa guhera saa saba z’amanywa (13h00).

Uwo munsi wateguwe ku bufatanye bw’imiryango itagengwa na Leta, imitwe ya politiki n’abantu ku giti cyabo.

  • Saa saba hazakorwa urugendo ruto nyuma dushyikirize ubutumwa bwanditse ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye ushinzwe impunzi (HCR) n’izindi nzego zirebwa n’iki kibazo. Aho tuzahurira tuzahabamenyesha mu minsi ya vuba.
  • Saa cyenda hateganijwe ijambo nyamukuru, ubuhamya bw’impunzi no gusabana.

Abanyarwanda twese tubishoboye n’inshuti z’u Rwanda dusabwe kwitabira uwo munsi turi benshi.

Ukeneye ibindi bisobanuro wabaza abantu bakurikira :

France : Evelyne Mukamana (06 12 63 70 08) ; Donatille Nierat (06 41 26 47 26) ; Théophile  Mpozembizi (06 18 80 08 77)

Belgique : Innocent Twagiramungu (04 95 48 29 21) ; Aloys Simpunga (04 93 21 42 68),

Mugabe Nizeyimana (04 84 10 32 96)