AMBASADE N’UBUYOBOZI BWA DIASPORA-NYARWANDA I MAPUTO MU MUGAMBI WA BA RUSAHURIRAMUNDURU.

Claude NIKOBISANZWE Ambasaderi wa mbere w'u Rwanda muri Mozambique, utegerejwe i Maputo mu minsi mike.

Muri Mozambique inkuru yabaye kimomo ko hari abantu bo muri diaspora nyarwanda bari kugendagenda bazenguruka mu ngo z’abanyarwanda babashikariza kwitanga ngo hategurwe ibirori byo kwakira Ambasaderi uzaza guhararira u Rwanda muri Mozambique utegerejwe i Maputo mu minsi iri imbere. Igitangaje muri ayo makuru ni uko biri kuvugwa ko hari n’umugambi wo gushyiraho ikigega kizajya kishyura inyubako ambasade izakoreramo n’iyo Ambasaderi azabamo, kikazajya gishyirwamo amafaranga n’abanyarwanda batuye Mozambique by’umwihariko abatuye Maputo!

Ibyo bikaba ari ibintu bidasanzwe kuko ntaho byabaye ku isi ko abaturage biganjemo abahunze igihugu bahindukira bakaba ari bo baba abaterankunga ba ambasade y’igihugu bakomokamo!

Louis BAZIGA umuyobozi wa Diaspora-Nyarwanda i Maputo.

Ubusanzwe ambasade ni urwego rwa Leta rukorera munsi kandi rukagenzurwa na minisiteri y’Ububanyi n’amahanga. Ingengo y’imari ya za Ambasade ikaba ituruka muri iyo minisiteri.

Usibye no kuba hari abakikinga mu kiza bagashaka gusahura abaturage, ni no kubafata nk’injiji cyangwa abantu bahinduwe ingaruzwa muheto, bagomba gutanga ituro kugira ngo barebe ko baramuka kabiri. Ibyo akaba ari ibintu byo kwamaganirwa kure, kuko abenshi mu baturage bari Mozambique n’ahandi ku isi, biganjemo abahunze ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi n’abandi bananijwe na politike yabwo bakajya gushakira ubuzima hanze.

Twabibutsa ko ibyo bintu byo kwaka amafaranga abaturage yo gukoresha iminsi mikuru itari ngombwa yo kwakira abayobozi, atari ikintu gishya kuko kiri mu bintu byahombeje abacuruzi benshi mu Rwanda abenshi bagahitamo kwivaniramo akabo karenge, kuko bakwaga amafaranga atagira ingano kandi ku ngufu,  yo gutunganya imihanda, kwakira no gutaka aho Perezida Kagame azajya gusura kandi mu by’ukuri ari inshingano za Leta. Kuba rero bikurikiraniye abaturage aho bahungiye, basuhukiye cyangwa bagiye guhahira, rikaba ari ishyano ndetse n’igisebo ku banyarwanda no ku Rwanda.

Ikindi mwakwibuka ni uko uwo ambasaderi Claude NIKOBISANZWE, Diaspora iri guhibibikana imushakira igikundiro ari mu ba diplomate 3 Leta ya Afrika y’Epfo yahambirije  shishi itabona muwa 2014, ubwo yari Umunyamabanga wa mbere (1st Secretary) muri ambasade y’u Rwanda i Pretoria, imaze kubona ko yagize uruhare mu mugambi wo gushaka guhitana General Kayumba Nyamwasa, ubwo bamuteraga iwe mu rugo i Johannesburg bagasanga adahari.

Banyarwanda mutuye muri Mozambique kuba aho gushishikarizwa kujya kwamagana umuntu utegura kandi agashyira mu bikorwa, ibikorwa by’ubwicanyi ku banyarwanda b’impunzi, ahubwo mugasabwa kumwakira nk’umwami ndetse mukanagerekwaho umugogoro wo kumurihira icumbi ndetse n’ibiro azajya acuriramo imigambi yo kumara bene wanyu, byonyine ni agasuzuguro.

UWIFATANYA N’UMWICANYI NAWE ABA ABAYE UMWICANYI, KUBAHO KWANYU NTIMUBIKESHA UMUNTU, MWANGE KANDI MWITANDUKANYE N’IKIBI!

Umusomyi wa The Rwandan 

Maputo