Ambasaderi Eugène Gasana yahawe ubuhungiro muri Amerika!

Yanditswe na Marc Matabaro

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa interineti rw’ikigo cy’abanyamategeko cyazobereye mu bijyanye no kuburanira abashaka ibyangombwa byo kuba muri Amerika kitwa Wildes & Weinberg, P.C Law Offices ngo Ambasaderi Eugène Gasana wahoze uhagarariye u Rwanda mu muryango w’abibumbye ndetse n’umuryango we ngo babonye ibyangombwa bihoraho byo gutura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iyo nkuru iri kuri urwo rubuga isa nk’iyamamaza irata ibigwi by’icyo kigo cy’abanyamategeko itangira ivuga ko umwe muri ba nyiri iki kigo akanaba n’umwe mu bayobozi bacyo witwa Michael Wildes yishimiye kumenyesha ko Bwana Eugène Gasana, wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye, akaba yari icyo gihe na Ministre wa Leta ushinzwe ubutwererane mpuzamahanga yahagarariwe mu mategeko binagenda neza muri dosiye ijyanye no kubona uburenganzira bwo gutura muri Amerika igenwa n’ingingo ya 13, (Section 13 of the Immigration and Nationality Act) mu Ukwakira 2018. Ngo nk’uko bigenwa n’ingingo ya 13 y’itegeko rigenga abagomba kwemererwa gutura muri Amerika n’uburyo ubwenegihugu butangwa, abantu binjiye muri Amerika bafite ibyangombwa by’abadiplomate kandi bujuje bimwe mu bisabwa bashobora gusaba uburengenzira bwo gutura buhoraho muri Amerika (Green Card).

Ngo nk’uko Bwana Gasana nawe abyivugira mu buhamya bwe bugaragara kuri urwo rubuga buherekejwe n’ifoto ari kumwe na Michael Wildes, uyu mugabo wahoze ahagarariye u Rwanda muri ONU akaba na somambike wa Perezida Kagame yagize ati:

“Ndashima byimazeyo akazi karimo umuhate n’inyigo ya dosiye yanjye byakozwe na Michael Wildes byatumye umuryango wanjye ushobora kubona uburenganzira bwo gutura muri Amerika ku buryo buhoraho. Mu nzira nke twari dufite, Bwana Wildes mu buhanga buhambaye yashoboye kwisunga ingingo y’itegeko idakunze gukoreshwa kenshi izwi nk’ingingo ya 13 ivuguruye irengera abahoze ari abadiplomate nkanjye, kongeraho ukuntu bitari byoroshye, ubusabe bwacu byabaye ngombwa ko bwemerwa mbere y’uko umuhungu wanjye mukuru agira imyaka 21, yari gutuma aba atakiri mu maboko yanjye. Itariki ntarengwa yegereje Bwana Wildes n’abafasha be bakoze ubutaruhuka kugira ngo bamenyeshe abayobozi bakuru b’urwego rushinze ubwenegihugu n’abimukira (U.S. Citizenship and Immigration Services (USCIS) kugira ngo ubusabe bwacu bwemerwe ku gihe. Nk’umuntu wahoze ari ambasaderi mu muryango w’abibumbye, nagize amahirwe yo kumenyana na bamwe mu banyamwuga ba mbere mu mategeko ku rwego mpuzamahanga. Nkurikije ibyo naciyemo, nshobora kwemeza ko Bwana Wildes n’abanyamategeko bo mu kigo Wildes & Weinberg, P.C Law Offices bari mu ba mbere ku isi.”

Nabibutsa ko Ambasaderi Eugène Gasana yakuwe ku mwanya wo guhagararira u Rwanda mu muryango w’abibumbye yahamagarwa mu Rwanda ntageyo agahitamo gufata iy’ubuhungiro. Kugeza ubu icyatumye ahunga ntabwo kivugwaho rumwe ndetse nta n’icyatangajwe ku mugaragaro.