Ambasaderi Gasana ntabwo yaciye inyuma Kagame gusa ahubwo yaranamwibye!

Nyuma y’uko inkuru y’ihunga rya Ambasaderi Eugène Gasana itangiye gusakara hanze abantu benshi bakomeje kwibaza niba Ambasaderi Gasana ahunze gusa kubera amakuru avuga ko yabyaranye n’umufasha w’umukuru w’igihugu cyangwa niba hari ikindi kibyihishe inyuma.

Bamwe mu bakurikiranira hafi ibibera mu butegetsi bwa Perezida Kagame imbere bavuga ko Ambasaderi Gasana yari umuntu ukomeye mu butegetsi bwa Kagame ntabwo yari umuboyi cyangwa umuyaya ushinzwe abana gusa nk’uko benshi babyibwiraga ahubwo yari inkingi ikomeye kuko yari umucungamari mu mahanga w’ubutegetsi bwa Kagame!

Duhereye igihe FPR yafatiye ubutegetsi twavuga ko Perezida Kagame yafashije Ambasaderi Gasana amuha imyanya myiza muri za ambasade mu mahanga ariko ntabwo twakwibagirwa ibyiza Ambasaderi Gasana yakoreye ubutegetsi bwa Kagame muri rusange ndetse na Kagame ku giti cye.

Ibyo Ambasaderi Gasana yakoreye ubutegetsi bwa Kagame

-Uretse kwigarurira Ambasade y’u Rwanda mu Budage mu 1994 mu gihe FPR yafataga ubutegetsi, Ambasaderi Gasana yafashije cyane FPR ikiri mu ishyamba igihe yari mu Budage akiri umunyeshuri aho yagiye afasha bamwe mu bakangurambaga ba FPR kwinjira mu Burayi bakoresheje amavisa bashakirwaga na Ambasaderi Gasana akoresheje abakecuru b’abazungukazi yaryamanaga nabo.

-Mu mirimo itandukanye Ambasaderi Gasana yakoze mu Budage no mu Busuwisi ahagarariye u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu bikorwa bya Leta y’u Rwanda byo kugura intwaro n’ibikoresho bya gisirikare mu bihugu byo mu burasirazuba by’u Burayi no mu Burusiya tutibagiwe no gushaka abacanshuro bo muri ibyo bihugu bahaga imyitozo ingabo z’u Rwanda ndetse n’abatwaraga indege za kajugujugu zakoreshejwe mu ntambara yiswe iy’abacengezi za Ruhengeri na Gisenyi ndetse n’abatwaraga indege zajyanaga abasirikare muri Congo zinakurayo amabuye y’agaciro.

-Ambasaderi Gasana yagize uruhare rukomeye mu ifatwa ry’abayobozi ba FDLR ari bo Ignace Murwanashyaka na Straton Musoni bari batuye mu budage akoresheje ingufu n’inshuti yari afite mu Budage

-Ambasaderi Gasana yashoboye kwinjira mu miryango y’abayahudi mu Budage ndetse agerageza kuzamura ikintu cyo gusanisha Genocide y’abayahudi n’iy’abatutsi  kugira ngo ubutegetsi bwa FPR bushobore gushyigikirwa n’abayahudi b’isi yose. Ibi byabyaye umusaruro kuko byatumye u Rwanda na Israël bigirana umubano mwiza urimo n’uwo mu rwego rwa gisirikare. Na nyuma izo ngufu mu bayahudi zarakomeje mu gihe yari i New York ahabarizwa abayahudi bakomeye kandi bakize mu rwego rw’isi yose.

-Mu gihe yari mu muryango w’abibumbye i New York ntako atagize ngo avuganire ubutegetsi bwa Perezida Kagame mu gihe bwabaga buri mu bibazo bikomeye birimo kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, guhonyora demokarasi no gufasha imitwe irwanya ubutegetsi mu guhugu cya Congo.

-Ambasaderi Gasana twavuga ko yari n’umunyakigega w’ubutegetsi bw’u Rwanda mu Burayi n’Amerika aho ari we wacungaga isanduku y’ibanga (Caisse noire) ya Leta y’u Rwanda. Iyo sanduku niyo ivamo amafaranga ahabwa abaneka n’abajya mu bindi bikorwa by’urugomo, abanyamakuru b’abanyamahanga n’abandi bashinzwe gutaka ubutegetsi bwo mu Rwanda mu mahanga…

Ibyo yamariye Kagame n’umuryango we

-Yise ku bana ba Perezida Kagame bigaga muri Amerika igihe kinini ndetse anashinzwe kugurira Kagame n’umuryango we imodoka, imyambaro, inkweto n’ibindi bikoresho bigezweho ku buryo yageze aho yigamba ko ari we wigishije Perezida Kagame kwambara neza.

-Nk’uko twabivuze haruguru Ambasaderi Gasana yashoboye guhuza Perezida Kagame n’abanyamahanga benshi cyane cyane b’abayahudi ku buryo byatumye Perezida Kagame abyuririho agira inshuti zikomeye mu bayahudi

-Nk’umuntu wabaye mu burayi igihe kinini kandi asobanukiwe n’uburyo bwo gushora imari, Ambasaderi Gasana yafashije Perezida Kagame gushora imari mu bikorwa bitandukanye birimo no kugura amazu mu bihugu bitandukanye hafi ku isi yose.

-Ambasaderi Gasana yahuje Perezida Kagame n’abanyemari n’abandi bantu benshi bakorwa muri urwo rwego ku buryo byatumye Perezida Kagame ashobora kubona uburyo bwo kubaka izina rya Baringa ry’uko ari umuhanga washoboye kuzamura ubukungu bw’u Rwanda ndetse n’iterambere muri rusange

-Ambasaderi Gasana abitse amabanga menshi y’umuryango wa Kagame arimo n’ubuzima bwabo kuko niwe wabashakiraga abaganga n’aho bivuza mu mahanga ndetse ni nawe washatse amashuri y’abana tutibagiwe n’amashuri yagiye aha impamyabumenyi Perezida Kagame n’umufasha we bakurikira amasomo bari mu Rwanda (Etudes par correspondance)

-Imwe mu mitungo ya Perezida Kagame mu mahanga itari mu maboko ya Ambasaderi Gasana nayo ashobora kuba azi aho myinshi muri yo iherereye ku buryo bibaye ngombwa ashobora gusubiza Perezida Kagame kw’isuka!

Umwanzuro

Kuva izi nkuru z’uko Ambasaderi Gasana yabyaranye na Yohanita Nyiramongi zatangira kujya hanze bivugwa ko byatumye Perezida Kagame atangira gutakariza icyizere Ambasaderi Gasana ndetse amushyiraho ingenza ku buryo yahise abona ko mu bikorwa by’imari yamukoreraga yagiye amugavura akanamwiba binatuma amutumaho ikitaraganya ngo amukureho imitungo ye yose imwanditseho hakiri kare (si Gasana byabayeho gusa kuko Nyakwigendera Inyumba nawe bamukuyeho imitungo yari iya FPR bamusinyishije aryamye ku buriri mu bitaro i Nairobi!) ariko nk’uko mwabibonye Gasana yatinye gukandagira mu Rwanda ndetse ahitamo no kwihisha bikomeye!

Kuri ubu ni nk’aho Kagame arimo guhigisha Gasana uruhindu kuko ni nk’aho agiye kumusubiza ku isuka, hari benshi bibwira ko Gasana afite ubwoba kubera ikibazo cy’umwana bivugwa ko yaba yaranye na Nyiramongi gusa, ariko sibyo gusa kuko uretse iyo amafaranga yagiye yiba Kagame muri iyi myaka yose  n’imitungo ya Kagame agiye kwifunga hari n’amabanga menshi kabutindi azi bishatse kuvuga ko Gasana natikingira bikwiye iminsi ye ibarirwa ku ntoki dore ko hari benshi Kagame yirengeje ku tuntu duto cyane tudafite uburemere bungana nk’ibi bya Gasana.

Amakuru The Rwandan yashoboye kubona n’uko mu bantu basanzwe bavugana nga Gasana cyangwa umugore we Teteri abenshi ntabwo bagishobora kubavugisha ku mirongo yabo ya telefone isanzwe. byumvikane ko asigaranye inzira 3: Gushaka ubwihisho bwizewe kuri we n’umuryango we akaruca akarumira, kumvikana na Kagame akamusubiza imwe mu mitungo ye, gushyira Kagame ku karubanda akishinganisha agashaka igihugu kimurindira umutekano. Ariko izi nzira zose ntabwo zizatuma Kagame atamwirenza namuca urwaho.

Ben Barugahare

Email: [email protected]