Ambasaderi Joseph Mutaboba nawe yaba yatawe muri yombi!

Amakuru agera kuri The Rwandan aravuga ko Ambasaderi Joseph Mutaboba nawe yaba yatawe muri yombi.

Imvo n’imvano y’itabwa muri yombi rya Ambasaderi Mutaboba biravugwa ko ari ikiganiro yagiranye na Mary Baine (umugore wa Col Tom Byabagamba) hamwe na Capt David Kabuye (umugabo wa Lt Col Rose Kabuye) mu kabari kari i Nyarutarama.

Ngo muri icyo Kiganiro haba haravuzwe ko Madame Jeannette Nyiramongi Kagame yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera Inyumba Aloysia!

Bidatinze abaganiraga bose batangiye gutabwa muri yombi abandi bahatwa ibibazo karahava. Amakuru dufite n’uko uretse abafashwe ngo ba Lt Col Rose Kabuye na Mary Baine bahaswe ibibazo.

Bivugwa ko Col Tom Byabagamba yafashwe na Militaly police ubwo yari agiye gutabara umugore we Mary Baine warimo uhatwa ibibazo na CID.

Iri tabwa muri yombi hari abemeza ko ntaho rihuriye n’uko Leta yaba ifite ibimenyetso simusiga byerekana ko abafashwe bakorana n’umutwe wa politiki RNC ahubwo havugwa ko benshi bazize amagambo bavuze kuri Jeannette Kagame cyangwa andi magambo anenga imitegekere ya perezida Kagame.

Nabibutsa ko kuri ubu hamaze gutabwa muri yombi ba Gen Frank Rusagara (muramu wa Col Byabagamba na Dr Himbara), Capt David Kabuye (umugabo wa Lt Col Rose Kabuye), Col Tom Byabagamba (murumuna wa Dr Himbara), Ambasaderi Joseph Mutaboba. Hari n’abandi bahaswe ibibazo umuntu atamenya uko biza kubagendekera nka Lt Col Rose Kabuye na Mary Baine.

Ubwanditsi

The Rwandan

Email: [email protected]