Mu gitondo cyo kuruyu wa kabiri 08/01/2013 mu mudugudu wa Kamagerero, akagali ka Kiziho, umurenge wa Nyakabuye, akarere ka Rusizi ; umuturage witwa MUSABYIMANA Lambert yakubiswe izakabwana n’ umuyobozi w’akagali Mme MUREKATETE Esperance azira kudatanga amafaranga ya mutuelle nyuma yo gukubitwa bikomeye aba bamukubise bahise bigendera maze, abaturage bahise bahurura bajyana MUSABYIMANA Lambert kuri centre de santé ya Nyabitimbo bahamagaye umuyobozi w’akagali ababwira ko bamujyana kwa muganga baba batabishoboye bakamureka.
Abaturage badutangarije ko usibye kuba mugenzi wabo yakubiswe ngo ubundi asanzwe ari umukene ko kandi udashoboye kuriha mutuelle bagurisha ibyo atunze ariko bakabona ayo mafaranga ataboneka, bakomeje bavugako ubu bugarijwe n’ibibazo by’urusobe ngo inzara igiye kubica igakurikirwa n’amafaranga ya hato nahato bakwa kandi badafite uburyo bwo kwanga kuyatanga.
PS Imberakuri
uwo muyobozi se arabona ninka ntizigikubitwa agakubita abantu,ngo ni umugore cg umukobwa,jye ndumva nta ndangagaciro azi niba atafasha umukene se akamuha inkoni urumva adafite icyo abura!abo bayobozi nibo batuma igihugu cyacu kirangwa nabi siko giteye ubusanzwe nakurikiranwe ahanwe kd anamuvuze kuko yihaniye.Abaye nka wa Munyamabanga nshingwabikorwa wo muri Kigoma wishe abavandimwe babiri ngo ni ubwanganyi yitwaje ubuyobozi!nahanwe
None se bamujyanye kwa muganga aravurwa ate nta Mutuelle??? Ese ubundi Mutuelle ni angahe par personne umwaka??? Ndashaka kureba abo nafasha!!!