Ambasaderi Nduhungirehe yeretswe umuryango kubera gukwiza ibihuha!

Olivier Nduhungirehe ni we munyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'u Rwanda

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no ku mbuga nkoranyambaga, Bwana Olivier Nduhungirehe benshi bazi ku izina rya “Budome” yirukanywe ku rubuga rwo kungurana ibitekerezo ruzwi ku izina rya DHR (Democracy and Human Rights)

Nabibutsa ko urwo rubuga rukunze guhuriraho abanyarwanda b’ingeri zose mu kungurana ibitekerezo, rukaba ari rumwe mu mbuga nkeya z’abanyarwanda zihuriraho abashyigikiye ubutegetsi buriho mu Rwanda n’abatavugarumwe nabwo.

Impamvu ingana ururo!

Nyuma y’aho abantu benshi mu bakurikirana urubuga DHR bakomeje kwinubira uburyo Ambasaderi Nduhungirehe akoresha urwo rubuga mu gukwiza Propaganda ndetse no kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’i Kigali, umuyobozi w’urwo rubuga Me Innocent Twagiramungu yafashe icyemezo cyo guhagarika Ambasaderi Nduhungirehe kugeza ku itariki 30 Kamena 2018.

Icyateye ifatwa ry’icyo cyemezo mu buryo bwihuta ni uburyo Ambasaderi Nduhungirehe yibasiye umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi, wahoze ukora muri ORINFOR ari mu bategura bakanatangaza ibiganiro by’imikino kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Nyuma y’aho Ambasaderi Nduhungirehe atangaje ko umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi ubu ukorera ikinyamakuru gisohoka kuri murandasi umunyamakuru.com yahunze u Rwanda ngo adakurikiranwa n’inkiko Gacaca ku cyaha cyo gufata ku ngufu (viol) mu gihe cya Genocide, umuyobozi w’urubuga DHR yasabye Ambasaderi Nduhungirehe kwerekana ibimenyetso berekana ibyo avuga.

Mu gihe Ambasaderi Nduhungirehe yirazaga i Nyanza, umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi ntiyajuyaje ahubwo yahise ashyikiriza Me Innocent Twagiramungu, umuyobozi wa DHR inyandiko imugira umwere yatanzwe n’inkiko Gacaca!

Kugeza ubu twandika iyi nyandiko ntabwo Bwana Ambasaderi yari yerekana ikimenyetso na kimwe gishimangira ibyo yavuze kuri Bwana Mulindahabi.

Kwirukanwa kwa Ambasaderi Nduhungirehe kuri DHR bisobanuye iki?

Nk’uko byakomeje kuvugwa na benshi ndetse bikaba binagaragarira na buri wese, akazi k’ambasaderi mu Bubiligi ntabwo gakorwa na Bwana Nduhungirehe benshi ubu bahimbye “Nduhungireho” ahubwo bivugwa ko gakorwa na Faustin Musare, umujyanama wa mbere w’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi. Naho Ambasaderi Nduhungirehe akaba ari agakingirizo kashyinzwe by’umwihariko mu kurwanya abatavuga rumwe na Leta ku mbugankoranyambaga nka Twitter, facebook … akaba ari nayo mpamvu yahawe akabyiniriro ka “Ambasaderi w’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga”.

Rero kuri Bwana Nduhungirehe gutakaza ahantu yashoboraga gukorera kamwe mu kazi ke ni ikintu atishimiye ku buryo nawe yahise afatira ibyemezo cyo gusubiriza mu ndumane Me Innocent Twagiramungu maze amushyira mu bantu badashobora kubona ibyo yandika ku mbuga nkoranyambuga nka Twitter na Facebbok.

Frank Steven Ruta