Amerika ‘ihangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa’ yuko u Rwanda rufasha M23 – Blinken

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yavuze ko igihugu cye “gihangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa yuko u Rwanda rwahaye ubufasha” umutwe w’inyeshyamba wa M23 ukorera mu burasirazuba bwa DR Congo.

Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Kinshasa ku wa kabiri ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Christophe Lutundula, mu ruzinduko rwe muri Afurika yatangiriye muri Afurika y’epfo, asoreza i Kigali, aho agera kuri uyu wa gatatu.

Leta y’u Rwanda yahakanye gufasha umutwe wa M23, na wo wahakanye gufashwa n’u Rwanda.

Umunyamakuru Tracy Wilkinson w’ikinyamakuru Los Angeles Times, yabajije uyu mukuru w’ububanyi n’amahanga bw’Amerika niba abaza u Rwanda ku birego byuko rufasha inyeshyamba zibasira abasivile muri Congo.

Yanamubajije niba leta y’Amerika yemeranya n’ibiri muri raporo y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) – itarasohoka – ikubiyemo ibyo birego kandi isa nk’ibifitiye ibimenyetso.

Mu kumusubiza, Blinken yavuze ko iyo ngingo yayibanzeho mu kiganiro yagiranye na Perezida wa DR Congo Félix Tshisekedi.

Ati: “[Ibi] Bizaba kandi izingiro ry’ikiganiro na Perezida [Paul] Kagame turi mu Rwanda”.

Yongeyeho ati: “Duhangayikishijwe cyane n’amakuru yo kwizerwa yuko u Rwanda rwahaye ubufasha M23.

“Turasaba impande zose zo mu karere guhagarika ubufasha ubwo ari bwo bwose cyangwa ubufatanye na M23 cyangwa, ku bw’ibyo, n’undi mutwe uwo ari wo wose witwaje intwaro utari uwa leta.

“Ibyo ni ngombwa cyane mu by’ukuri mu kuzana amahoro n’umutekano mu karere.

“Kandi turashishikariza imitwe ubwayo – M23, imitwe yose yitwaje intwaro itari iya leta ikorera mu burasirazuba bwa DRC – guhagarika urugomo, gushyira intwaro hasi, kujya mu biganiro, uko ari [bibaye] ngombwa, na leta”.

Ati: “Reka nongereho gusa ko ibihugu byose bigomba kubaha ubusugire bw’ubutaka bw’abaturanyi babyo”.

Blinken yavuze ko kwinjira muri DR Congo kw’ingabo z’amahanga uko ari ko kose “kugomba gukorwa mu mucyo, ku ruhushya rwa DRC, kutabangamiye ubutumwa bwa UN, kandi kukabanza kumenyeshwa Akanama k’Umutekano [ka UN], nkuko biteganywa n’umwanzuro wa UN”.

Yavuze ko Amerika “itahumirije” (itirengagije) kuri DR Congo, ko ari na yo mpamvu yayisuye, kandi ko Amerika ikorana n’ibikorwa by’ubuhuza by’Afurika biyobowe na Kenya na Angola byo kuzana amahoro, umutekano n’ituze mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu cyumweru gishize, itsinda ry’inzobere za ONU ryavuze ko rifite “ibimenyetso bikomeye” ko ingabo z’u Rwanda zarwanye hamwe n’inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa DR Congo zinabaha intwaro, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru AFP na Reuters bishingiye kuri raporo y’ibanga.

Leta y’u Rwanda yatangaje ko itasubiza kuri iyo raporo itarasohoka kandi itaremezwa irushinja gufasha umutwe wa M23, naho leta ya Congo ivuga ko ishyigikiye iyo raporo “yahawe akanama k’umutekano ka ONU”.

Mu Rwanda kandi, Antony Blinken aravuga ku bibazo by’uburenganzira bwa muntu, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, no “gufunga mu buryo butari bwo uwemerewe kuba muri Amerika Paul Rusesabagina”, nkuko itangazo ry’ibiro bye ribivuga.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’inteko ishingamategeko y’Amerika byemeza ko Rusesabagina “yafunzwe mu buryo butari bwo” n’u Rwanda.

Leta y’u Rwanda ivuga ko uruzinduko rwa Blinken mu Rwanda ari andi mahirwe yo gusobanura ko ifatwa n’ifungwa rya Rusesabagina byari bikurikije amategeko.

Uru ni uruzinduko rwa kabiri rwa Blinken ku mugabane w’Afurika, kuva yagera kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika mu kwezi kwa mbere mu 2021.

Mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021, yasuye Nigeria, Sénégal na Kenya.

BBC