Amerika yafatiye ibihano abayobozi ba Congo ibashinja ubujura mu matora ashize!

Yanditswe na Ben Barugahare

Mu itangazo ryashyizwe ahagararagara n’ibiro by’umuvugizi wa Ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika, icyo gihugu kiratangaza ko cyafatiye ibihano abayobozi 5 bo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Leta y’Amerika muri iryo tangazo ishinja kugira uruhare mu buriganya mu matora yabaye muri Congo ku wa 30 Ukuboza 2018 no mu gutangaza ibyavuye mu matora aba bakurikira:

  • Corneille Nangaa, Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI);
  • Norbert Basengezi Katintima, Visi Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI);
  • Marcellin Mukolo Basengezi, umujyanama wa Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Congo (CENI);
  • Aubin Minaku Ndjalandjoko, Perezida w’inteko nshingamategeko ya Congo
  • Benoit Lwamba Bindu, Perezida w’urukiko rushinzwe kurengera iremezo ry’itegeko nshinga muri Congo.

Ministeri y’ububanyi n’amahanga muri Amerika ivuga ko ngo ihereye ku makuru yizewe yemeza ko aba bagabo bagize uruhare mu bikorwa by’uburiganya mu bikorwa by’amatora no gutangaza ibyayavuyemo, biryo bakabangamira demokarasi n’ubwisanzure mu kwihitiramo by’abaturage ba Congo.

Leta ya Amerika ikaba yarafashe icyemezo cyo kubima bo n’imiryango yabo ya hafi uburenganzira bwo kwinjira ku butaka bwa Amerika.

Leta y’Amerika ivuga ko ibi byemezo byafatiwe aba bantu bitagamije kwibasira abaturage ba Congo bose cyangwa abayobozi ba Congo batowe n’abaturage muri aya matora ashize.

Iki cyemezo ngo kigamije kwerekana ubushake bwa Leta ya Amerika mu gufasha abayobozi ba Congo gutsimbataza demokarasi, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, kubaka ubutegetsi bwizewe n’abaturage no kurwanya ruswa n’uburiganya.