Ange Ingabire Kagame yashyingiwe (yavuguruwe)

Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Nyakanga 2019 yashyingiranywe na Bertrand Ndengeyingoma.

Ubukwe bwa Ange Kagame na Ndengeyingoma bwari bumaze igihe bwitegurwa ndetse na Perezida Kagame yari aherutse kuvuga ko Nyakanga ya 2019 ari ukwezi kw’ibirori bikomeye kuri we kuko aribwo u Rwanda rwizihizamo isabukuru y’imyaka 25 rwibohoye ndetse ari nako umukobwa we azashyingirwamo.

Umuhango wo gushyingirwa imbere y’Imana hagati ya Ange na Bertrand wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 6 Nyakanga 2019 ku Kimihurura muri IFAK saa yine z’igitondo.

Nyuma y’uwo muhango, hakurikiyeho kwiyakira i Rusororo mu Intare Conference Arena ahagana saa munani z’igicamunsi.

Ibi birori byarakomeje nyuma yo kuva i Rusororo habaye gusangira muri Kigali Convention Centre, bikurikirwa n’ibirori byo gusabana nabyo byabereye mu cyumba cya Kigali Convention Centre.