Ni ubucamanza, amayobera cyangwa ikinamico?
Isesengura rikoranywe ubuhanga ry’abanyamakuru Alphonse Twahirwa na Peter Muyombano ba Flash FM ni ku mpera z’iyi nyandiko.
Angélique Kantengwa wigeze kuyobora ikigo gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi mu Rwanda, (RSSB) yagizwe umwere. Itangazamakuru ry’imbere mu gihugu ryabimenyeshejwe na Faustin Nkusi umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’Urwanda tariki ya 09 Kanama 2016, yongeraho ko Kantengwa yaburanye, hanyuma akaza kugirwa umwere tariki ya 15 Nyakanga 2016! Ese mu mwanya wa Kantengwa hanyereje nde?
Abanyamakuru bo mu Rwanda baribaza ukuntu batamenye iburanishwa rya nyuma na nyuma ry’uru rubanza. Baribaza niba ryarageze aho rikabera mu muhezo.
Kantengwa yari yafunzwe muri muri Nzeri 2014 akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,6 no gutanga amadolari ya Amerika ibihumbi 30 ($30 000) ya Leta ngo mu buryo butemewe n’amategeko ku muntu wari wakoze isoko ry’igishushanyombonera ryatanzwe n’icyo kigo yayoboraga.
Yaburanishijwe kuva mu ntangiriro z’umwaka w’2015, cyakora bigeze muri Werurwe, agaragaza ikibazo cy’uburwayi, n’uko arekurwa by’agateganyo.
Ibinyamakuru byandikirwa mu Rwanda (nk’Imirasire, Umuseke, Igihe,..) bitangaza ko mu mezi yakurikiyeho, nta makuru yari yarigeze kongera kumenyekana ku rubanza rwe.
Kariya kayabo ka miliyari zisaga imwe na miliyoni magana atandatu yashinjwaga, ngo ashingiye ku masoko y’ubwubatsi yatanzwe ku buryo bunyuranyije n’amategeko ku masosoyete atatu.
Biriya binyamakuru, binatangaza ko ayo mafaranga ashobora no kuba asaga miliyari ebyiri.
Icyatunguye abakurikiranira hafi iby’uru rubanza, ni uko kuva ku itariki ya 15/07/2016, ubwo yagirwaga umwere, ubushinjacyaha bwategereje tariki ya 09/08/2016 kugira ngo abe ari bwo butangaza ko butiyumvisha ko yagizwe umwere. Ikindi kandi ni uko niba koko ubutabera burenganuye uwakekwaga, hari ikizakorwa ngo nyirabayazana nyakuri w’inyereza agarure ako kayabo k’amafaranga y’abaturage?
Hari abasanga iby’ubu bucamanza na byo bikirimo amayobera, niba atari ikinamico.
Isesengura kuri Flash FM:
https://www.youtube.com/watch?v=O3NDog3fIMo