Angelique Kantengwa yarekuwe by’agateganyo

    Mu Rwanda, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rumaze kurekura by’agateganyo Kantengwa Angelique wahoze ayobora ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi n’ubwishingizi n’indwara.

    Kantegwa uregwa icyaha cyo gutanga ibya Leta ku buntu no kunyereza umutungo Leta, ku munsi w’ejo yaje mu rukiko atwawe na zimwe mu mfungwa zimurwaje agaragara nk’urembye cyane.

    Iyi akaba ari nayo mpamvu we n’umwunganira bakomeje gusaba urukiko ko rwaba rumurekuye by’agateganyo akivuza, aho yavugaga ko yari asanzwe avurirwa hanze y’ u Rwanda.

    Urukiko rwa Nyarugenge rwategetse ko Kantengwa Angelique aba arekuwe by’agategateganyo kubera ikibazo cy’uburwayi bukomeye we n’umwunganira Me SHEMA GAKUBA bamaze iminsi bagaragariza urukiko.

    Kurekurwa by’agateganyo mu buryo bwihuse byasabwe n’umwunganira kuva mu mpera z’iki cyumweru anerekana noneho bwa mbere impapuro za muganga zasabagwa na mbere mu rukiko rukuru.

    Ku munsi w’ejo Kantengwa yari yazanywe arinzwe kandi atwawe mu maboko n’izindi mfungwa zimurwarije mu bitaro bikuru bya Kigali.

    Yazanywe imbere y’umucamanza avuye mu bitaro nyuma y’aho ubushinjacyaha buvugiye ko nubwo arwaye butemera ko yunganirwa atahibereye.

    Nta magambo menshi yavugiye imbere yarwo.

    Yavuze rimwe gusa, ubundi asaba urukiko kwicara umwunganira agakomeza.

    Uru rubanza rwoherejwe mu rwisumbuye ruvuye mu rukiko rukuru, nyuma y’aho umucamanza mu rukiko rukuru afatiye icyemezo cy’uko urwisumbuye rwa Nyarugenge arirwo rugomba kongera kuruburanisha ruhereye mu mizi kibera icyaha gishya.

    Ni icyo kunyereza umutungo wa Leta gishobora guhanishwa imyaka kiyongereye ku cyo gutanga ibya Leta ku buntu.

    Icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 10 kuwo gihamye.

    Ibya Leta aregwa ko yatanze nta kiguzi birimo amadorali ibihumbi 30.000 cyangwa miliyoni 24.000.000 mu mafaranga y’u Rwanda ngo yahaye rwiyemezamirimo ku gishushanyo mbonera cy’ikigo yari abereye umuyobozi RSSB.

    Inkuru ya BBC Gahuza Miryango