Ari umuvandimwe wa Ben Rutabana na Lt Gerard Tindifa ni inde uvugisha ukuri?

Ben Rutabana

Yanditswe na Obed Ndahayo

Hashije iminsi mu bitangazamakuru bitandukanye cyane cyane ibyegamiye kuri Leta ya Kigali hasohotse amakuru y’ihunga rya Lt Gerard Tindifa wahoze mu gisirikare  cy’u Rwanda byavugwaga ko yahungiye muri UGANDA   icyo gihe itangazamakuru ryegamiye kuri Leta y’u Rwanda ryashyiraga mu majwi inzego z’iperereza za UGANDA gufasha uno musirikare.

Bivugwa ko ari umuhungu w’uwahoze akomeye mu gisirikare cya UGANDA ndetse no mu gisirikare cya FPR kiri mu ishyamba witwa Major Ngumbayingwe, uwo bamwe mubahoze mu nkotanyi bafata nk’intwari, nk’umusirikare wari indwanyi ikomeye. N’ubwo itangazamakuru ryo mu Rwanda ubwo uno musirikare byavugwaga ko yahunze byaje kuvuga ko Gerard Tindifa abeshya adakomoka kuri Ngumbayingwe .

Ibi byaha u Rwanda rukomeza gushyinja UGANDA biri mu byakomeje kuzambya umubano w”ibihugu byombi. Guhunga k’uno murisikare mu gisirikare cy’u Rwanda RDF ufite ipeti rya Lieutenant ndetse wanakoraga mu nzego z’iperereza byakomeje kutavugwaho rumwe kugeza ubwo bamwe mu mpunzi batatinye kugira impungenge ko ari ya mayeri y’inkotanyi uno musirikare akaba aje muri mission cyangwa ari gatumwa nk’uko bamwe bakunze kubivuga.

Lt Gerard Tindifa n’urupfu rwa Ben Rutabana 

Nka nyuma y’ibyumweru bibiri gusa Lt Gerard Tindifa bivuzwe ko ahunze igihugu  muri bimwe mu bitangazamakuru bya UGANDA hasohotse amakuru ndetse yaje gusubirwamo n’ikinyamakuru cy’Abaryankuna, ayo makuru yavugaga ko abatekerezaga ko Ben Rutabana yaba agifite akuka bakurayo amaso kuko ngo Lt Gerard Tindifa yiboneye n’amaso ye Gen Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza ry’u Rwanda yica Ben Rutabana urupfu  rw’agashinyaguro kugeza ashizemo umwuka, muri iyo nkuru ntabwo hagaragazwa igihe cyangwa ahantu icyo gikorwa cyabereye, ibi nabyo bikaba byarakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga zihuriraho abanyarwanda aho bamwe mu mpunzi bibazaga impamvu niba uno musirikare yarabonye koko General Nyakarundi yica Ben Rutabana atavuga uruhare rwe muri urwo rupfu.

Umwe mubakoresha imbuga nkoranyambaga yabajije ababa barabaye mu gisirikare niba byashoboka ko General yakwica umuntu akamumaramo umwuka ahagarariwe na Lieutenant arimo  kumureberera  uwo muntu akavugako ubwo Lieutenant ariwe wari wahindutse afande mu mwanya wa General.

Twabibutsa ko Ben Rutabana ari mu babaye mu gisirikare cy’Inkotanyi. Nyuma yo gufungwa azira ubutumwa bwari mu bihangano bye akaza gufata iy’ubuhungiro aho yabaye mu Bufaransa ahafite n’ubwenegihugu ubu akaba yari atuye mu Bubirigi. Mbere y’uko Ben Rutabana aburirwa irengero yari Komiseri ushinzwe kongera ubushobozi n’amahugurwa mu Ihuriro Nyarwanda RNC. Ben Rutabana kanid ni muramu wa Nyakwigendera Assinapolo Rwigara kuko Rutabana avukana na Adeline Rwigara ndetse na Tabita Gwiza. 

Uyu muryango n’ubwo wafashije FPR kugera ku butegetsi ntabwo wahiriwe n’iryo shyaka kuko mu mwaka wa 2015 Rwigara yapfuye mu cyo ubutegetsi bwise impanuka nyamara abagize umuryango bakavuga ko Rwigara yishwe n’inkotanyi .   

Nyuma yo kumva ibyagiye bitangazwa na Lt Gerard Tindifa, bigoranye kuko abo mumuryango wa Ben Rutabana badakunze kuvuga kenshi mu itangazamakuru  The Rwandan yavugishije umwe mu bavandimwe ba Ben Rutabana utarifuje ko yatangazwa amazina tubanza kumubaza niba ibyatangajwe na Lt Gerard Tindifa yaba yarabyumvise uyu muvandimwe wa Rutabana yatubwiye ko yabyumvise bivugwa. Tumubajije niba atarabisoma ko abaryankuna.com bamaze kubitangaza yadusabye ko byaba byiza tutongeye kunjya tumubwira ibyatangajwe n’abaryankuna cyangwa RNC ngo kuko kuriwe ntacyo yabitegaho kizima.

Twamubajije impamvu nta matsiko bimuteye kuba yakumva amakuru yerekeye umuvandimwe we, atubwira ko kumenya amakuru y’umuvandimwe we adakeneye kuyabwirwa n’abagambanyi bashatse kumwica ati abo bantu ntaho bataniye na FPR bose ni abicanyi yavuze ko yaba abo baryankuna ndetse na RNC mbere yabiyumvagamo yumva ko baharanira impinduka gusa ngo yaje gutungurwa n’uko ntaho bataniye na FPR.

Yagize ati: “niba wowe munyamakuru abo bantu ari ninshuti zawe ugende ubabwire basubize amerwe mu isaho Ben ariho kandi Imana iracyamurinze aho bifuza ko anjya ntabwo Imana ye yabibakundira.”

Nyuma y’aho The Rwandan ivuganiye n’umuvandimwe wa Rutabana akavuguruza ibivugwa ko byatangajwe na Lt Gerard Tindifa watangaje ko yiboneye General Nyakarundi yica Ben Rutabana ubu ikirimo kwibazwa ni iki: ni inde uvuga ukuri hagati ya Lt Gerard Tindifa n’umuvandimwe wa Ben Rutabana?

Ikindi kibazo ni ukwibaza niba uko umuvandimwe wa Rutabana abivuga ari ukuri Rutabana akaba ariho ari muzima, uno musirikare haribazwa gutangaza ko yiboneye Rutabana yicwa na Nyakarundi ni inde byaba bifitiye inyungu? Niwe ubwe kugirango abashe guhabwa ubuhungiro? Ese yaba agamije kurangaza Abantu ngo bikuremo Ben Rutabana abarira bihanagure noneho azabone kwicwa? Uno musirikare se wenda yaba atazi Ben Rutabana akaba yaramwitiranyije n’undi muntu yabonye yicwa? Yaba se afite ihungabana ryatuma yitiranya ibintu n’ibindi?