ARIKO SE IGIHUGU CYAKWIGENGA GITE MU GIHE ABENEGIHUGU BASUBIJWE MU BUCAKARA?

UBWIGENGE BW’U RWANDA BUMAZE IMYAKA 58.

Taliki ya 1/07/1962-1/07/2020 : imyaka ibaye 58 u Rwanda rusubiranye ubwigenge, ruva mu maboko y’abakoroni, igihugu gihabwa abanyarwanda ngo abe ari bo bakiyobora, bakigenere inzira gifata kandi bagifatire ibyemezo by’ejo hazaza mu nyungu z’abanyarwanda bose. Ariko iyo witegereje uko igihugu kiyobowe none, usanga abanyarwanda barahindutse ingaruzwamuheto, barashubijwe mu bucakara – atari ubw’abazungu – ahubwo ari ubw’abandi banyarwanda, ariko bakorera abanyamahanga. Ubu umunyarwanda nta bwisanzure afite mu gihugu cye, arahozwa ku nkeke ya buri munsi mu byo bita « gahunda za Leta » zihutiyeho, aba atasobanuriwe cyangwa ngo abone igihe cyo kuzumva no kuzigira ize. Ahora muri « cishwa aha ».

Kwigenga kw’igihugu byagombye kujyana no kwigenga kw’abaturage, ni ukuvuga ubwigenge ku giti cy’umuntu, buri wese akishyira akizana, hakurikijwe amategeko, ntawe ubangamiye uburenganzira bwa mugenzi we. 

Mu gihugu cyigenya, Ubutegetsi aba ari ubw’abaturage, butangwa n’abaturage kandi bukorera abaturage. Nguko uko abenegihugu bakwiye kuyoborwa n’abandi benegihugu, bitandukanye n’ubukoroni, aho rubanda yahatirwaga gukora n’ibitayifitiye akamaro, mu nyungu z’umukoroni.

Nta bwigenge umunyarwanda afite mu gihe :

  • adafite ijambo mu byo bamusaba gukora no muri gahunda zimureba zose;
  • izo gahunda akenshi ziba zigamije inyungu z’abari ku butegetsi aho kuba inyungu z’umuturage;
  • acuzwa utwo yavunikiye binyuze mu mayeri menshi;
  • asenyerwa akarazwa rwantambi;
  • akamburwa isambu yari imutunze, cyangwa akarimburirwa imyaka ndetse hakaba n’iyo abujijwe gusarura ibyo jejeje;
  • ubuzima bwe ashobora kubwamburwa isaha iyo ariyo yose, binyuze mu gutotezwa, kunyerezwa, kuburirwa irengero no kwicwa;
  • umuco wo kudahana ukomeje mu Rwanda, hakaboneka abitwara nk’abari hejuru y’amategeko;
  • umutungo w’igihugu usahurirwa mu mifuka ya bake, ukajyanwa i mahanga, n’uduke dusigaye tugatangwa nta gusaranganya, ahubwo binyuze mw’ivangura n’icyenewabo;
  • inzego z’umutekano ziyoborwa n’agatsiko ka bamwe, ku buryo abanyarwanda benshi batazibonamo, kandi nazo ntizigaragaze ko zikorera rubanda;
  • nta burenganzira bwo kwisanzura muri politiki no kuvuga akamuri ku mutima, ahubwo ugasanga hakomeje kugaragara ihohoterwa, inyerezwa, iburirwa irengero, n’iyicwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Biragaragara ko ubutegetsi bwa FPR bwashubije igihugu mu bukoroni n’ubucakara butagira izina, aho u Rwanda ruyobowe n’abanyarwanda bakora mu nyungu z’amahanga, bikamera nk’aho icyo gihugu bakiragijwe n’ayo mahanga.

Umwanzuro

  1. Ishyaka FDU-INKINGI rirashishikariza buri wese kumva ko uko u Rwanda ruyobowe none bigomba gukosorwa, kugira ngo buri wese yishyire yizane mu gihugu cye;
  1. Buri wese agomba kumva ko dusangiye gupfa no gukira nk’abanyarwanda, ko kandi amahane ayo ariyo yose  aturuka ku kwikubira n’ubuhezanguni arangira akuruye amahano, ahombeje buri wese, agahombya n’igihugu ;
  1. Ishyaka FDU-INKINGI rizakomeza kuba hafi y’abarengana, n’ababuzwa uburenganzira bwabo muri ya mayeri n’inzira nyinshi;
  1. Ishyaka FDU-INKINGI rizakomeza guharanira ko ubwigenge nyabwo bw’u Rwanda bugomba gushingira kw’ituze, umutekano mu mitima, gushyikirana no kurangiza ibibazo binyuze mu biganiro. Bityo, abayobozi bakumva ko babereyeho gukorera rubanda.

Harakabaho u Rwanda n’abanyarwanda;

Harakabaho ubwigenge nyakuri bw’u Rwanda bushingiye ku bwisanzure bwa buri wese no ku bayobozi bakora mu nyungu z’abanyarwanda bose.

Bikorewe i Rouen, France, kuwa 1 Nyakanga 2020

Théophile MPOZEMBIZI

Komiseri  ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru.

[email protected] ; [email protected]