Bamporiki yakatiwe gufungwa imyaka 4 n’ihazabu ya miriyoni 60

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge mu Rwanda rwahanishije Bamporiki Edouard  wahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe umuco, igihano cy’igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga milioni 60.

Aho ni nyuma yo kumuhamya icyaha gifitanye isano na ruswa no gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite. Bamporiki yari yaburanye yemera ibyaha kandi asaba imbabazi.

Umucamanza yavuze ko Bamporiki Edouard ahamwa n’icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse n’icyo gukoresha umwanya afite mu nyungu ze bwite.

Mu cyumweru gishize umushinjacyaha yamureze ko yakiriye indonke y’amafaranga yahawe n’umucuruzi Gatera Norbert ubwo yari amaze gusaba umujyi wa Kigali kumufasha gufungura uruganda rwe rw’inzoga.

Urwo ruganda rwafunzwe kubera kutuzuza ibisabwa – umucamanza yavuze ko Bwana Bamporiki yahawe amafaranga milioni 5 zirimo 3 ze n’ebyiri zagombaga guhabwa umuyobozi w’ungirije w’umujyi wa Kigali.

Umushinjacyaha kandi yari yamureze gufasha umucuruzi gufunguza umugore we wari wafunzwe, nyuma ngo Bamporiki ahabwa ishimwe ry’amafaranga milioni 10.

Bamporiki yavuze ko atigeze agambirira kwaka ruswa, ko icyo yakoze ari uguhuza uwo mucuruzi n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kandi ko amafaranga yahawe yari ayo kumushimira ku bw’ubufasha yari yemereye uwo muryango.

Umucamanza yavuze ko uretse umwanya w’icyubahiro n’igitinyiro Bamporiki yarimo nta n’umukozi uwariwe wese wa leta wemerewe kwakira indonke cyangwa ishimwe risimbuzwa ubufasha yahaye umuturage.

Yavuze ko ibyaha bimuhama amukatira igifungo cy’imyaka 4 n’ihazabu y’amafaranga milioni 60. Mbere umushinjacyaha yari yamusabiye igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu y’amafaranga milioni 200.

Umucamanza kandi yavuze ko urukiko rwatanze igihano gito ngo kuko uregwa atagoye urukiko kandi ko yemeye ibyaha akanasaba imbabazi.

Bamporiki n’umwunganira Me Habyarimana Jean Baptista bari basabye ko n’ubwo bahabwa igihano ariko cyasubikwa.

Umucamanza yanze gusubika icyo gihano, mu magambo agira ati:

“Nyuma yo kubona ko icyo cyaha cyakozwe n’umuyobozi ufite ukujijukirwa guhagije, ushinzwe ministeri y’umuco, ishinzwe kubungabunga umuco nyarwanda w’ubupfura, umuyobozi usanzwe uzi kirazira na kikaziririzwa, rusanga gusubika icyo gihano nta somo ryaba ritanzwe cyane ku muntu wabaye umuyobozi nka Bamporiki Edouard”.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka nibwo Perezida Paul Kagame yahagaritse ku mirimo ye Edouard Bamporiki – kuva icyo gihe kugeza ubu akaba yari afungiye iwe mu rugo.

Afite iminsi 30 yo kujuririra igihano yahawe.

BBC