Bamporiki yemeye ko yagiye kwa Idamange mu rugo!

Edouard Bampoliki na Perezida Paul Kagame

Yanditswe na Ben Barugahare

Abinyujije ku rubuga rwa twitter ubwo yasubizaga abibazaga ku magambo yatangajwe na Idamange Iryamugwiza Yvonne aho yavugaga ko Ministre Edouard Bamporiki yaje iwe kumutera ubwoba, mu kwisobanura Bamporiki yemeye koko ko yagiye mu rugo kwa Idamange.

Bamporiki yagize ati mu rurimi rw’icyongereza: “Byari inshingano zanjye nk’umunyamategeko n’inshuti y’umuryango kujya kumwibutsa ibyaha n’ibihano nk’uko biteganywa n’amategeko. Ntewe ishema n’ibyo nakoze! Naho ubundi igihe namaze mu ishuri niga amategeko cyaba cyaratakaye. Tuziranye kuva mu 2003, ntimuzane amateshwa yanyu hano.”