Bamwe Mu Bagize inteko ishinga-mategeko ya Amerika Basaba Ko Rusesabagina Arekurwa

Ku italiki ya 18 y’ukwezi kwa 12 gushize, bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Congress, bo mu mashyaka yombi, Abademokarate n’Abarepubulikani, bandikiye perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, bamusaba ko Paul Rusesabagina afungurwa. Ibaruwa yabo yageze ahagaragara kuwa kabili taliki ya 16 y’uku kwezi kwa kabili.

Iyi baruwa iriho imikono y’abasenateri 14 n’abadepite 21. Mu basenateri bakomeye twavugamo nka perezida pro-tempore wa Sena, ni ukuvuga perezida w’umusimbura, Patrick Leahy, wo mu ishyaka ry’Abademokarate, na Marc Rubio wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, wiyamamaje mu majonjora y’amatora ya kandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu 2016.

Naho mu badepite bakomeye, twavugamo nka Jamie Raskin, wo mu ishyaka ry’Abademokate, wayoboye itsinda ry’abadepite b’abashinjacyaha mu rubanza rwa kabiri rw’uwahoze ari umukuru w’igihugu Donald Trump muri Sena mu cyumweru gishize.

Mu ibaruwa yabo, barasaba perezida w’u Rwanda kugarukana mu mutekano Paul Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika nk’umuntu ufite uburenganzira busesuye bwo kuhatura kandi wabonye umudali w’ikirenga wa gisivili utangwa n’umukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika witwa “Presidential Medal of Freedom”

kugirango asange umuryango we. Kuri bo, birakwiye kubera ibibazo by’ubuzima Rusesabagina afite. Bati: “Ni umuntu warokotse kanseri, kandi afite n’izindi ngorane z’uburwayi zihoraho, tutirengagije n’icyorezo cya Covid.”

Abashyize umukono kuri iyi baruwa bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’ifatwa rya Rusesabagina muri Emira z’Abarabu zunze ubumwe n’ukuntu yajyanywe mu Rwanda byose mu buryo bunyuranyije n’amategeko, agahita ashyirwa mu gifungo cy’akato ka wenyine. Baragira, bati: “Guverinoma yanyu izi neza ko amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika asobanura neza uburyo bwo kwirukana abanyamahanga kubera ibyaha bitandukanye baba bakoze, birimo icy’iterabwoba Rusesabagina aregwa.”

Barakomeza, bati: “Muri iyi myaka 20 ishize, Leta zunze ubumwe z’Amerika yashubije mu Rwanda abenegihugu barwo bane kandi iritegura kohereza abandi bane mu gihe bazaba barangije ibihano byabo barimo kubera ibyaha bakoze. Kubera izo mpamvu, kujyana Rusesabagina mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko byirengagije amategeko ya Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi bishobora kuba bisobanuye ko nta bimenyetso bihari ku byaha aregwa.”

Aba basenateri 14 n’abadepite 21 ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bashimangira uburemere bw’uko ari abo mu mashyaka yombi kugirango bumvikanishe ko inteko ishinga amategeko Congress ishyigikiye ko guverinoma y’u Rwanda igarura Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Bati: “Guverinoma yacu irakurikirira hafi uburyo Rusesabagina abayeho. Kuko biri mu nyungu zikomeye z’umubano uri hagati ya Leta zunze ubunwe z’Amerika n’u Rwanda, n’isura y’u Rwanda mu mahanga, turabasaba kugarura vuba Rusesabagina muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.