Bamwe mu Baharanira Uburenganzira bwa Muntu Bashinze Ikigega

Mireille Abewe

Bamwe mu Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda bamaze gushyiraho ikigega kigamije gufasha abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Rwanda. (Fonds pour les Rwandais defenseurs des droits de la personne (FRDP).

Abagishinze banashyizeho itsinda ry’abantu 5 batuye ku migabane itandukanye y’isi bacunga umutungo wakusanyijwe. Umwe mu bacunga icyo kigega ni Mireille Abewe, atuye mu mujyi wa Edmonton muri Canada.

Yaganiriye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Venuste Nshimiyimana atangira amubwira uko icyo kigega cyashinzwe nuko abagicunga bagishyizweho.