Bannyahe: bagiye gutangayo ibiribwa batabwa muri yombi!

Abatawe muri yombi uko ari batandatu barimo abanyamakuru babiri, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko bahuriye ku itsinda ryiyita ” Abahuje umutima”. Gusa abanyamakuru bo bavuga ko bafatiwe mu kazi k’itangazamakuru.

Abantu batandatu barimo abanyamakuru babiri bakorera Afrimax TV baraye batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu mu Rwanda. Urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda ruvuga ko bose bazira kutubaha amabwiriza yashyizweho mu kwirinda icyorezo COVID-19. Ruvuga ko bagiye guha ibiribwa abaturage bo mu kagari ka Nyarutarama bashonje inzego z’ubutegetsi zitamenyeshejwe.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha yatubwiye ko abo bose bafungiwe muri kasho ya polisi I Remera mu gihe iperereza rigikomeje. RIB ku rukuta rwayo rwa Twitter yanditse ko abafashwe bahuriye mu itsinda ryiyise “ Abahujumutima”.

Amabwiriza y’ubutegetsi avuga ko ushaka gutanga ubufasha wese kuri ba ntaho nikora abimenyesha inzego z’ibanze byaba na ngombwa zikanashyikirizwa ubwo bufasha zikabugeza kuri rubanda. Ni mu rwego rwo kwanga icyo ubutegetsi bwise akavuyo n’akajagari mu gukumira icyorezo COVID-19.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika mu Rwanda Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.