BANYARWANDA MUZE TWITABIRE IMYIGARAGAMBYO IRI GUTEGURWA MU BURAYI YAMAGANA ITABWA MURI YOMBI RYA IDAMANGE

Yanditswe na Eric NIYOMWUNGERI

Mu ntangiriro z’uk’ukwezi kwa werurwe nibwo zimwe mu mpirimbanyi ziharanira ukwishyira no kwizana kw‘abanyarwanda zibarizwa mububiligi zashyizeho groupe ya whatsaap yahawe izina rya  «soutien Idamange Belgique». https://chat.whatsapp.com/HFkfhhXC90FEMMVnDDvcvA

Nyuma y’uko inzego zishinzwe umutekano zitaye muri yombi madame Idamange zimuziza ibitekerezo yatambukije ku murongo wa youtube, aho yashishigarizaga abanyarwanda gutangira urugendo rw’impinduramatwara ;  abanyarwanda bavuye imihanda yose ntibahwemye gukora ubuvugizi ndetse n’imyigaragambyo kugirango arekurwe gusa leta iyobowe na FPR igumya kuvunira ibiti mu matwi.

Iyi groupe ya whatsaap kuva imaze gushingwa ubu igizwe n’abanyamuryango 107 bavuye impande zose, intego ikaba ari ugukora ibishoboka byose leta ya Kagame igaha agahenge abaturarwanda.

Muri iyi groupe tumaze gutegura igikorwa cyiza cy’imyigaragambo izabera mu bihugu bitandukanye by’uburayi harimo ububiligi, ubufaransa, ubwongereza ndetse n’ibindi bihugu byo mu burayi.

 Intego y’iyi myigaragambyo ni iyi ikurikira :

–   Kwamagana byimazeyo akarengane, ihonyorwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure biri mu Rwanda kandi dusabe abafatanyabikorwa b’u Rwanda gufata ingamba zifatika kandi zihamye zishyigikira kugendera ku mategeko na demokarasi mu Rwanda.

–   Kwerekana ko impinduramatwara yo mu Rwanda yatangiye ku ya 16/2/2021 itangijwe na Yvonne IDAMANGE ikomeje.

–   Gusaba ko Madame IDAMANGE arekurwa vuba na bwangu ndetse n’izindi mfungwa za politiki mu Rwanda.

Iyi myigaragambyo izaba taliki 20/3/2021 i saa kumi (16h) kw’isaha ya kigali izabera aha hakurikira :

  • Mu bufaransa izabera Elysée cyangwa Minaffet. Intego ikazaba ari ugusaba Président Emmanuel Macron w’ubufaransa guhagarika urugendo afite mu Rwanda mu gihe ntakirakorwa.
  • Mu Bubiligi izabera Rond-point Schuman. Abigaragambya bazaba basaba ibihugu by’uburayi gufatira ibihano by’ubukungu cyangwa ibya politiki u Rwanda mu gihe bazaba batubahirije icyifuzo cyandikiwe guverinoma y’Ububiligi. 16 rue de la loi (ibiro bya minisitiri w’intebe).
  • Mu Bwongereza ni imbere y’ambassade y’u Rwanda. Abigaragambya bazaba basaba ko hasubikwa inama ya Commonwealth igihe cyose uburenganzira bwa muntu butubahirijwe mu Rwanda. Igikorwa kizakorwa imbere ya za ambasade zindi ndetse n’imbere y’ibiro by’ibitangazamakuru.
  • Abo mubindi bihugu tuzahurira imbere  y’ibiro bya UN/EU.

Iyi myigaragambyo izaba iri gutambuka kuri youtube channel BOMBORI-BOMBORI ndetse n’izindi channels zifuza kuzayicishaho hazatangwa umurongo mwanyuraho kugirango icyo gikorwa kinyure ku mirongo yabo.

Muze muri benshi duharanire impinduramatwara, kubaka u Rwanda rudaheza kandi rwubakiye kuri demokarasi.