Beatrice Munyenyezi: Ngo abamushinja n’ishyirahamwe ry’ababeshyi!

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasabira Madamu Beatrice Munyenyezi kuba afunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi. Buramurega ibyaha bikomeye bya jenoside kandi buvuga ko bukimukoraho iperereza. Uregwa n’abamwunganira bo baravuga ko basanga yarekurwa by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zatuma afungwa mbere y’urubanza mu mizi. Hagati mu kwezi kwa kane uyu mwaka uyu mugore ni bwo yirukanywe ku butaka bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yo gusanga yarabeshye inzego zo muri icyo gihugu ko nta ruhare yagize muri jenoside.

Abanyamategeko Pierre Celestin Buhuru na Gatera Gashabana bunganira Madamu Beatrice Munyenyezi ni bo basabye ijambo ku mwuzo wa mbere bazamura inzitizi ko bitumvikana uburyo uwo bunganira yagejejwe ku butaka bw’u Rwanda avuye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Bavuga ko nta dosiye igaragara niba icyo gihugu cyaramwohereje kuburanira mu Rwanda cyangwa se cyaramusubije mu gihugu cye cy’amavuko nk’umwenegihugu.

Bavuze ko uregwa yabibwiriye ko yirukanywe ku butaka bwa Amerika nyuma yo gusanga yarabeshye ko atigeze agira uruhare mu bikorwa bya jenoside ubwo yasabaga ubwenegihugu. Mu makuru yahaye abamwunganira bavuga ko yemeye ko yafungiwe muri Amerika igihe cy’imyaka 10 azira ibyo byaha. Ariko bakibaza ukuntu ubushinjacyaha butagaragaza dosiye y’uburyo yageze mu Rwanda.

Aba banyamategeko bakavuga ko mu gufatwa kwa Munyenyezi agafungwa bitubahirije amategeko kuko nta mpapuro mpuzamahanga u Rwanda rugaragaza ko rwari rwaramushyiriyeho rumushakisha ngo zibe ari zo zashingiweho.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Munyenyezi yirukanywe na Leta zunze ubumwe z’Amerika akigera ku kibuga cy’indege i Kigali inzego z’ubugenzacyaha zihita zimuta muri yombi. Bwavuze ko hari dosiye yari yarakozwe akekwaho ibyaha bya jenoside. Bwashimangiye ko uregwa atafashwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi ko dosiye imushyikiriza u Rwanda yatanzwe na Ambasade ya Amerika mu Rwanda ko buyibitse.

Bwavuze ko impapuro zimufata zakozwe ku itariki ya 16 y’ukwezi kwa Kane akigera ku butaka bw’u Rwanda, amenyeshwa ibyo aregwa atangira kubikurikiranwaho.

Indi nzitizi abanyamategeko bunganira Madamu Munyenyezi bagejeje ku rukiko ni iy’uko Munyenyezi yafunzwe imyaka 10 muri Amerika azira kugira uruhare muri Jenoside. Bisunze ingingo z’amategeko u Rwanda rugenderaho n’amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho imikono baravuga ko ntawe ukwiye guhanwa ubugira kabiri ku byaha bimwe. Bagasaba urukiko gusuzuma niba hatarabayeho ubusaze bw’ibyaha. Babwiye umucamanza ko nasanga byarazimye yahita atesha agaciro impapuro zimufunga.

Ubushinjacyaha kuri iyi nzitizi na yo bwavuze ko nta shingiro ifite. Bwabwiye urukiko ko Munyenyezi yahaniwe anafungirwa kubeshya Amerika atahaniwe ibyaha bya jenoside.

Bwahise buhabwa umwanya wo gusobanura ibyaha birindwi bya jenoside bumurega ko akekwaho kuba yarabikoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare i Huye mu ntara y’amajyepfo. Bumurega ko mu 1994 yabanaga na nyirabukwe Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’umugabo we Arsene Shaloom Ntahobari. Buvuga ko babaga muri Hotel Ihuriro yiciweho Abatutsi; Ko Munyenyezi ari we wabikaga urufunguzo rwa Kave ‘ubuvumo’ y’iyo hotel kandi ko abatutsikazi bahicirwaga yabanzaga gufungurira Interahamwe zikabasambanyirizamo ku ngufu.

Bamurega gushyiraho amabariyeri ahantu hatandukanye muri Butare no kwitabira inama zateguraga jenoside ndetse bakamurega ko we ubwe akoresheje imbunda ya masotela yicaga Abatutsi. Ibyo n’ibindi bubishingira ku batangabuhamya bahawe amazina y’ibanga kubera umutekano wabo. Bugasaba ko yaba afunzwe by’agateganyo mu gihe bugikora iperereza.

Ahawe ijambo, Munyenyezi wumvikanaga mu ijwi ryo hasi yabwiye urukiko ko ibyaha byose abihakana. Yavuze ko yageze i Butare mu 1993 atwite abantu batamuzi kuko atari ahamenyereye atanakundaga kugenda. Yavuze ko n’abagize umuryango wo kwa nyirabukwe bose atari abazi. Yavuze ko abamushinja ibyaha batari bamuzi.

Uregwa yabwiye urukiko ko hagati y’ukwezi kwa Mbere n’ukwa kabiri muri 94 yari atwite indi nda y’impanga ku buryo ngo yirirwaga mu rugo kandi atashoboraga no kugenda n’amaguru kubera ko inda yari ifite ibibazo. Yavuze ko yari anafitanye ibindi bibazo n’abo kwa nyirabukwe Nyiramasuhuko. Yavuze ko muramukazi we yamuteye icyuma mu gahanga. Akivuga ayo magambo yaturitse asuka amarira mu rukiko umucamanza asaba kumuha amazi. Munyenyezi yavuze ko ku myaka 51 atarigera afataho imbunda nk’uko abishinjwa kuyicisha abatutsi.

Umucamanza yamubajije icyo atekereza gituma aregwa ibyaha biremeye bya jenoside, undi na we avuga ko bitumvikana. Gusa yumvikanishije igisa no gukeka ko intandaro ari umugabo we Ntahobari na nyirabukwe Nyiramasuhuko bahamwe n’ibyaha bisa n’ibyo aregwa.

Yabwiye urukiko ko yamaze imyaka 10 afunzwe muri Amerika kandi ko kongera kumufunga kubera ibibazo by’ubuzima afite atasobanuye bishobora kutazamugwa neza. Abanyamategeko bamwunganira bavuze ko abatangabuhamya bamushinja ibyaha bigaragara ko batamuzi. Hafi ya bose uko ari umunani bavuga ko bari bamuzi yiga muri kaminuza y’u Rwanda mu gihe ahubwo n’amashuli yisumbuye atari yakayarangije kuko bahise bamutera inda. Bavuze ko abo bamushinja bagiye bateshwa agaciro n’urukiko rwa Arusha.

Ubushinjacyaha bukavuga ko mu kumukorera dosiye habayeho ukwibeshya kuko ngo umugabo wa Munyenyezi Ntahobari ari we wigaga muri Kaminuza. Umunyamategeko Buhuru avuga ko abamushinja bigaragara ko bagiye bahanahana amakuru yo kumubeshyera akabita “Association des menteurs/ Ishyirahamwe ry’ababeshyi”.

Kuri Gashabana akavuga ko no mu rubanza rw’uwari Perezida wa Cote d’Ivoire Bwana Laurent Gbagbo hagaragaye abatangabuhamya bameze nk’abashinja Munyenyezi bituma urukiko ruhita rumurekura ako kanya.

Munyenyezi w’imyaka 51 y’amavuko ni umukazana wa Paulina Nyiramasuhuko wari minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango kuri guverinoma y’Abatabazi ubu yakatiwe n’inkiko imyaka 47 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside. Umugabo wa Munyenyezi Arsene Shaloom Ntahobari na we yakatiwe gufungwa imyaka 25.

Urukiko ruzafata icyemezo ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku itariki ya 10/05.

VOA