Beni: Ingabo za Uganda zatangiye kwinjira muri Congo

Amakuru aturuka muri Uganda aremeza ko igisirikare cy’icyo gihugu cyaraye gitangiye kohereza ingabo ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Biri mu mugambi wo gufasha igisirikare cy’icyo gihugu FARDC kurandura muri ako gace abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za ADF bagendera ku matwara ya isilamu bakomoka muri Uganda. 

Abo barwanyi bari bayobowe na Jamil Mukulu ufungiye muri Uganda. Bamaze imyaka igera kuri 20 mu mashyamba ya Congo aho bamaze kwica abantu babarirwa mu bihumbi nkuko byemezwa n’amwe mu mashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika uri muri Uganda Ignatius Bahizi arakurikirana iyi nkuru, mu kanya aganiriye na Venuste Nshimiyimana uri mu biro by’ijwi ry’Amerika i Londres mu Bwongereza umva uko abimutekerereje.